Ibyo wamenya Dr Ndabamenye, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mushya
Ku mugoroba wo ku wa Mbere, tariki 1 Ukuboza 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagize Dr. Telesphore Ndabamenye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi naho Dr. Solange Uwituze amugira Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri.
Dr Ndabamenye yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri, umwanya yari amazeho amezi arenga atanu, akaba asimbuye Dr. Mark Cyubahiro Bagabe wari Minisitiri guhera muri Werurwe 2024.
Mbere yo kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minagri, Dr Ndabamenye yari Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, kuva tariki ya 2 Werurwe 2023.
Dr. Ndabamenye yabaye umujyanama mukuru muri MINAGRI, anakora indi mirimo itandukanye muri RAB irimo kuyobora ishami rishinzwe umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi no kwihaza mu biribwa.
Yabaye Perezida w’inama y’ubuyobozi y’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), aba na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke.
Afite impamyabumenyi y’ikirenga n’iy’icyiciro gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi bw’ubutaka.