U Rwanda rukomeje kongera imbaraga mu kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge.
Guverinoma y’u Rwanda ikomeje kongera imbaraga mu kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge, aho abaturage basabwa kurushaho kugira uruhare mu kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’izo nzoga n’ibyo biyobyabwenge, kugira ngo hirindwe ibibazo bishingiye ku mutekano muke bishobora guterwa n’izo nzoga.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 29 Kanama 2026, ubwo yitabiraga umuganda rusange wabereye mu Murenge wa Rwimiyaga, mu Karere ka Nyagatare mu ntara y’Iburasirazuba.
Habimana yavuze ko hari intambwe imaze guterwa mu kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge, ariko ashimangira ko urugamba rutararangira kandi ko hakenewe ubufatanye buhoraho bw’abaturage n’inzego za Leta.
Yagize ati, “Ubutumwa burasobanutse kandi biroroshyekubusobanukirwa. Tumaze igihe turwanya inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibindi biyobyabwenge. Ndashimira abaturage kuba barasobanukiwe n’akamaro ko kubirandura.”
Yongeyeho ati, “Twarabirwanyije, ariko ntiturabirandura burundu. Haracyari abantu bashobora kuba bakoresha ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge. Twongeye gusaba abaturage gukomeza kudushyigikira muri uru rugamba.”
Minisitiri Habimana yavuze ko iki kibazo kitagarukira ku nzoga zitujuje ubuziranenge zikorerwa imbere mu gihugu, kuko hari n’izinjizwa mu Rwanda mu buryo bwa magendu zituruka mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.
Yagaragaje ko inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge bidateza ikibazo cy’ubuzima gusa, ahubwo bigira n’ingaruka ku miryango no ku bukungu bwayo muri rusange.
Minisitiri Habimana yavuze ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge rishobora kugira uruhare mu byaha birimo gukubita no gukomeretsa ndetse n’ihohoterwa ryo mu ngo. Yanagaragaje ko amafaranga yakabaye akoreshwa mu guteza imbere imibereho y’imiryango ashobora gukoreshwa mu gukemura ibibazo biterwa n’ubusinzi ndetse n’ibindi bifitanye isano n’ingaruka ziterwa no kubatwa n’ikoreshwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge.
Guverinoma y’u Rwanda kandi, ishimangira ko urubyiruko rugomba kuba ku isonga mu bikorwa byo gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge.
Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo umwaka mushya w’amashuri wa 2026/2027 utangire, Minisitiri Habimana yasabye ababyeyi n’abaturage muri rusange gufasha abana gusubira ku ishuri no kubarinda ibiyobyabwenge.
Yagize ati, “Abana bacu bagomba kuba bari ku mashuri, atari mu mirima cyangwa mu bindi bikorwa. Bagomba kwiga neza, bakabona akazi kandi bakiteza imbere.”
Yongeyeho ati, “Uzagaragara akoresha abana mu mirimo azabibazwa, kuko binyuranyije n’amategeko.”
Minisitiri Habimana kandi yavuze ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, imyitwarire mibi mu rubyiruko ndetse n’inda ziterwa abangavu ari ibibazobifitanye isano kandi bihangayikishije ubuyobozi, cyane cyane mu Ntara y’Iburasirazuba.
Abayobozi basabye ababyeyi, abaturage n’urubyiruko kurushaho gukorana mu gukumira ibibazo bishobora guhungabanya ejo hazaza h’urubyiruko.
Muri iki gikorwa cy’Umuganda, Musa Nshimiyimana ufite imyaka 35 y’amavuko, yasangije abaturage ubuhamya bw’uburyo ibiyobyabwenge n’inzoga byagize ingaruka ku buzima bwe.
Nshimiyimana yavuze ko yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge afite imyaka 15, bikamuviramo kuva mu ishuri, guhura n’ibibazo mu muryango ndetse no mu mibanire n’abandi.
Yagize ati, “Natangiye gukoresha ibiyobyabwenge mfite imyaka 15, maze nza kuva mu ishuri niga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.”
Yavuze ko nyuma yo kwishora mu biyobyabwenge yagiye ahura n’ibibazo bitandukanye, birimo gufungwa no kujyanwa mu bigongororamuco, mu gihe bamwe mu bo biganye bakomeje amashuri, bakabona akazi cyangwa bakikorera ku giti cyabo.
Yagize ati, “Nari narabaye ikibazo ku muryango nyarwanda.”
Yongeyeho ko ibiyobyabwenge byagize uruhare mu isenyuka ry’urushako rwe.
Kuri ubu, Nshimiyimana akora ibikorwa byo gucuruza amazi. Yasabye cyane cyane urubyiruko kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge.
Yagize ati, “Nishimira ko hari urugamba rwo kurandura ibi biyobyabwenge.”
Claudine Uwamahoro, umubyeyi urera abana wenyine wo mu Murenge wa Rwimiyaga, yavuze ko kurinda abana ibibazo by’imibereho ari ingenzi mu kubaka ejo hazaza habo.
Yagize ati, “Icyo nshaka ni ugufasha abana banjye kwiga kugira ngo bazabashe kwiteza imbere.
Komiseri wa Polisi Vincent Sano, akaba n’Umuyobozi wungirije wa Polisi ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda, yavuze ko abaturage bafite uruhare rukomeye mu kubungabunga umutekano.
Yavuze ko umutekano udakwiye kurebwa gusa mu bijyanye n’ibyaha bisanzwe, ahubwo ko abaturage bagomba kugira uruhare mu kumenya no gukemura ibibazo bishobora guhungabanya imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati, “Polisi yonyine ntishobora kurinda umutekano. Umutekano urambye, tuwugeraho binyuze mu bufatanye bwa Polisi n’abaturage.”
Sano yavuze ko ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano bwagize uruhare mu kugabanya ibyaha mu Rwanda mu myaka ishize.
Icyakora, yavuze ko imbogamizi ku mutekano na zo zihinduka, aho ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, inda ziterwa abangavu ndetse no kwinjiza ibicuruzwa binyuzwa ahatemewe n’amategeko biri mu bibazo bikomeje kwitabwaho.
Yagize ati, “Twese duhangayikishijwe n’urubyiruko rwacu ruri gushyira ubuzima bwarwo mu kaga.”
Sano yasabye urubyiruko kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge.
Yagize ati, “Muri imbaraga z’igihugu cyacu. Turabasaba kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge. Igihugu kirabakeneye, bityo rero namwe mugomba gushyiraho uruhare rwanyu, mukirinda ubusinzi, mukagira ubuzima bwiza kandi mukagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.”
Ubukangurambaga bwo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranengebumaze gutuma habaho ibikorwa bikomeye byo gukurikirana abazikora n’abazicuruza.
Ubayobozi bwatangaje ko mu gikorwa gikomeje mu gihugu hose cyo gukura ku isoko inzoga zitujuje ubuziranenge, hafashwe inzoga zifite agaciro karenga miliyari 2.6z’Amafaranga y’u Rwanda, mu gihe amande yaciwe abazikoraga yarenze miliyoni 360 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Hafunzwe kandi inganda zisaga 250 zakoraga inzoga zitujuje ubuziranenge, nyuma y’igenzura ryakozwe n’inzego zibishinzwe.
Iyi mibare igaragaza ubukana bw’ikibazo inzego z’igihugu zihanganye na cyo mu guca ikorwa, icuruzwa n’ikoreshwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge.
Uretse ibikorwa byo gufunga inganda zakoraga izi nzoga no gukurikirana mu butabera bamwe muri ba nyiri izo nganda na bamwe mu bayobozi bakekwaho gufatanya na bo, , inzego z’ubuyobozi zishimangira ko gukumira ikibazo cy’ikoreshwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge binyuze mu gutanga amakuru kw’abaturage ndetse no gukora ubukangurambaga, ari ingenzi cyane muri uru rugamba.
Igikorwa cy’Umuganda cyabereye mu Murenge wa Rwimiyaga, cyatumye uyu uba umwanya wo kwibutsa abaturage ingamba zo kwirinda ibiza, cyane cyane mu gihe igihugu cyitegura kwinjira mu bihe by’Umuhindo birangwa n’imvura nyinshi.
Abaturage basabwe kuzirika ibisenge by’amazu yabo, gusibura imiyoboro y’amazi no kwirinda ibikorwa bishobora guteza ibyago mu gihe cy’inkuba.
Abaturage bibukijwe kwirinda kugama munsi y’ibiti mu gihe cy’inkuba, kwirinda kugenda batambaye inkweto ndetse no kwirinda gukoresha telefoni zigendanwa mu gihe cy’inkuba.