Kwita ku Ngagi Bigomba Kujyana n’Imibereho Myiza y’Abaturage: Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva.
Minisitiri w’intebe Justin Nsengiyumva, yavuze ko imbaraga u Rwanda rukomeje gushyira mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima rurimo n’ingagi zo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, zigomba kujyana n’imibereho myiza y’abaturage batuye hafi y’iyo Pariki.
Ibi, yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Nzeri 2026 i Kinigi mu karere ka Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, ubwo ku nshuro ya 21 habaga igikorwa cyo Kwita Izina abana b’ingagi 22, kikitabirwa n’ibihumbi by’Abanyarwanda ndetse n’Abashyitsi mpuzamahanga.
Mu ijambo rye, Minisitiri w’intebe yagize ati, “Mu ntangiriro y’imyaka ya za 1980, mu Rwanda hari ingagi 200 gusa, Ariko ibikorwa byo kuzivogera, kutagira aho zororokera hisanzuye ndetse n’umutekano muke wari mu gihugu, byatumye ibi binyabuzima bijya mu kaga ko kuzimira burundu.”
Yakomeje agira ati, “Ubu ku isi yose, hari ingagi zirenga 1000 harimo izirenga 600 muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Kuba zigeze kuri uyu mubare, ntibyabaye ku buryo bw’impanuka.”
Minisitiri w’intebe Justin Nsengiyumva, yavuze ko ibi byashobotse ku bw’akazi kakozwe n’abakozi ba Pariki, abavuzi b’amatungo ndetse n’abashakashatsi. Yaboneyeho gushimira Leta y’u Rwanda kuri politiki zihamye mu kurengera no kurinda urusobe rw’ibinyabuzima, guteza imbere ubukerarugendo ndetse no guteza imbere ubufatanye hagati yayo n’izindi Guverinoma, abaturage, abikorera ku giti cyabo, imiryango yita ku bidukikije ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga.
Yagize ati, “Ubukerarugendo bwakuruwe n’ingagi, ndetse na zo ubwazo, byatumye imibereho myiza n’ubukungu by’abaturage batuye hafi ya Pariki bitera imbere, aho hahanzwe imirimo, hashyigikirwa ubucuruzi bukorwa n’abo baturage, abashoramari barareshywa, ndetse haboneka n’andi mahirwe atandukanye yatumye urubyiruko rutuye hafi ya Pariki rwiteza imbere mu mibereho yarwo ya buri munsi.”
Mu rwego rwo guteza imbere imibereho y’ingagi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Minisitiri Nsengiyumva, yibukije ko Leta y’u Rwanda ifite umugambi wo kwagura imbibi z’iyi Pariki, kugira ngo umubare w’ingagi ukomeje kwiyongera ujyane no kuba ziri ahantu hisanzuye, ariko ashimangira ko n’abaturage bazagerwaho n’ingaruka zo kwaguka kwa Pariki batagomba gusigara inyuma.
Kuri iyo ngingo yo kwagura Pariki y’igihugu y’Ibirunga ndetse no gufasha abaturage bazagerwaho n’ingaruka zo kwaguka kwayo, mu cyumweru gishize, Leta y’u Rwanda yatangije ibikorwa byo kubaka umudugudu w’icyitegererezo kandi urengera ibidukikije, aho uzatwara Miliyoni 49 z’Amadolari, ukazashyigikira imiryango 547 y’abaturage bari batuye ahazagurirwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Leta y’u Rwanda, ivuga ko iyo miryango izatura muri uwo mudugudu w’icyitegererezo, izashyirwa mu miturire igezweho, ihabwe serivisi z’ibanze, ndetse inahabwe andi mahirwe anyuranye yo kwiteza imbere.
Minisitiri Nsengiyumva avuga kuri uwo mushinga, yagize ati, “Ibi tuzabikora mu rwego rwo kurinda iyi Pariki, binyuze mu gushora imari muri Siyansi n’ikoranabuhanga rikenewe mu gusubiza ibibazo bishingiye ku mihindagurikire y’ibihe, ibibazo by’ubuzima bw’inyamaswa iyi Pariki icumbikiye, ibyo kandi bikajyana n’uko imiryango ituye hafi ya Pariki ihabwa amahirwe ndetse n’uburyo bwo kwiteza imbere no kwishimira ibyiza by’iyi Pariki.”
Mbere, umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB) Jean-Guy Afrika, yabanje gusobanura ko igikorwa cyo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, kizatanga inyungu nyinshi, haba ku ngagi ndetse n’abaturage muri rusange.
Yagize ati, “Kwagura iyi Pariki, bizatuma imiryango y’ingagi yororokera ahantu hisanzuye, ndetse bizanafasha imiryango ituye hafi ya Pariki, kuko izashyigikirwa mu kuba mu mazu meza, mu kwegerezwa ibikorwaremezo bigezweho, mu kugezwaho serivisi z’ibanze, ndetse no mu kwegerezwa amahirwe atandukanye azatuma yiteza imbere mu bukungu.”
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Maurice Mugabowagahunde, na we yemeje ko imiryango ituye hafi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ikomeje kungukira mu gikorwa cya Leta cyo gushyira icumi ku ijana by’umusaruro w’ubukerarugendo mu bikorwa by’iterambere by’iyo miryango.
Yagize ati, “Kuva iki gikorwa cyatangira, imishinga 740 y’iterambere ry’abaturage yarashyigikiwe, kuko yashowemo Miliyari 8.6 z’Amafaranga y’u Rwanda. Iyo mishinga, yakorewe mu mirenge 12 ikora kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga mu turere twa Musanze, Burera, Nyabihu na Rubavu.”
Guverineri Mugabowagahunde, yanavuze ko muri uyu mwaka, ibikorwa by’iterambere ry’imiryango ituye hafi ya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, bizashorwamo Miliyari 2 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Guverinoma y’u Rwanda, na yo yemeza ko gushyira icumi ku ijana by’umusaruro w’ubukerarugendo mu bikorwa by’iterambere ry’imiryango ituye hafi ya za Pariki, byatumye Abaturage basobanukirwa ko kubungabunga ibidukikije bitareba Leta gusa, ko ari n’inshingano zabo.