Igihugu cya Belarus kigiye gufungura ambasade muri Koreya y’Amajyaruguru.
Ibi, byatangajwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Belarus, aho yatangaje ko perezida wa Belarus Alexander Lukashenko yategetse abayobozi bireba gutangira gutegura ifungurwa rya Ambasade ya Belarus muri Koreya y’Amajyaruguru.
“Umukuru w’igihugu cyacu, yashyizeho intego zihariye. Gufungura ambasade muri Koreya y’Amajyaruguru, ni igisubizo kuri iki gihugu, kuko ambasade yacyo imaze igihe muri repubulika ya Belarus.” Uku ni ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Belarus, Maxim Ryzhenkov yatangarije Belta, ari cyo gitangazamakuru cya Leta ya Belarus.
Ryzhenkov kandi, yongeyeho ko Perezida Lukashenko yasabye abo bireba kwihutisha iyemezwa ry’amasezerano azatuma abaturage b’ibihugu byombi bagenderana nta viza basabwe.
“Muri rusange, twasinyanye amasezerano y’ubucuti n’ubufatanye. Bityo rero, tugomba gusuzuma byinshi bizashingirwaho ejo hazaza muri ubwo bucuti bwacu.” Yavuze atyo, agaragaza ko bimwe mu bizibandwaho mu guteza imbere ubutwererane hagati y’ibihugu byombi, harimo ubuhinzi, ubuzima n’uburezi.
Amagambo y’uyu muyobozi, aje nyuma y’umunsi umwe gusa Minsk na Pyongyang bisinyanye amasezerano y’ubucuti ubwo Perezida Lukashenko yasuraga Koreya y’Amajyaruguru bwa mbere kuva yatangira kuyobora igihugu cya Belarus. Ubwo yari amaze guhura n’umuyobozi wa Koreya y’amajyaruguru Kim Jong un, perezida Lukashenko yavuze ko umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi winjiye mu cyo yise, “intambwe y’ingenzi kandi nshya.”
Gutangira gutegura ifungurwa rya Ambasade ya Belarus muri Koreya y’Amajyaruguru, bije nyuma y’uko igihugu cya Koreya y’Amajyaruguru gifunguye ambasade yacyo muri Belarus mu mwaka wa 2016.