Hong Kong yambuye Pasiporo abarwanashyaka 12 batavuga rumwe n’ubutegetsi baba mu mahanga

Ubuyobozi bwa Hong Kong bwafashe ingamba nshya zigamije gukumira abarwanashyaka baharanira demokarasi baba mu mahanga.

Hong Kong yambuye Pasiporo abarwanashyaka 12 batavuga rumwe n’ubutegetsi baba mu mahanga

Ibiro bishinzwe umutekano muri iki gihugu, byatangaje ko byambuye pasiporo abarwanashyaka 12, kandi binabuza abantu bose gutanga inkunga y’amafaranga cyangwa umutungo ku bandi 16 muri bo.

Izi ngamba zikurikiye impapuro zo gutabwa muri yombi zasohowe mu kwezi gushize ku barwanashyaka 19 bakekwaho kugira uruhare mu gushinga Inteko itemewe bari mu mahanga, ibyo ubuyobozi buvuga ko ari ukwigomeka ku butegetsi hashingiwe ku itegeko ry’umutekano w’igihugu.

Aba barwanashyaka bari mu bihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubwami bw’u Bwongereza, Canada na Australia. Mu gusubiza kuri ibyo bikorwa, itsinda rizwi nka “Hong Kong Parliament” ryabyamaganiye kure rivuga ko ari mahano riyita ikoreshwa ry’urwego rw’amategeko mu buryo bubabaje ndetse n’uburyo bwo gukandamiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Hong Kong bifashishije imipaka.

Gusa abayobozi ba Hong Kong n’Abashinwa bakomeje kuvuga ko ayo mategeko y’umutekano w’igihugu ari ngombwa kugira ngo ubusugire n’umutekano byongere kugaruka muri uwo mujyi.

Share