Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bwa Faye wa Sénégal
Perezida Paul Kagame yakiriye ubutumwa bwa mugenzi we uyobora Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, bwazanywe na Minisitiri ushinzwe kwishyira hamwe kwa Afurika n’Ububanyi n’Amahanga, Yassine Fall.

Minisitiri Yassine Fall yakiriwe na Perezida Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 15 Mata 2025 nk’uko byasobanuwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.
Ubwo Umukuru w’Igihugu yakiraga Minisitiri Fall, yari kumwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf.
U Rwanda na Sénégal bimaze imyaka myinshi bibanye neza. Byashimangiwe n’abayobozi babyo mu nzinduko bagiriye i Dakar n’i Kigali mu bihe bitandukanye ndetse n’amasezerano y’ubufatanye yasinyiwemo.
Mu 1975, ibihugu byombi byagiranye amasezerano y’ubufatanye mu by’umuco, ay’ubutwereranye rusange mu 2004, mu 2016 hashyirwaho komisiyo ihoraho ishinzwe kugenzura uyu mubano.
Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) rwagiranye na Radio/Televiyo ya Sénégall amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere uyu mwuga, hasinywa n’ay’ubwikorezi yatumye indege za sosiyete ya RwandAir zitangira gukorera ingendo i Dakar mu 2017.
Muri Gicurasi 2024 ubwo Faye yari amaze gutorerwa kuyobora Sénégal asimbuye Macky Sall, Perezida Kagame yamushimiye intsinzi, amwizeza guharanira ko umubano w’ibihugu byombi urushaho kuba mwiza.
Muri ibi bihe, Perezida Faye yagaragaje ko ari gukurikiranira hafi ikibazo cy’umutekano muke mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari cyatumye umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uzamba.
Muri Werurwe 2025, Faye na Perezida Kagame baganiriye kuri iki kibazo, bashima intambwe yatewe n’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’amajyepfo (SADC) iganisha ku kugikemura.