Hatangiye kuvugururwa imyigishirize y’ihame ry’uburinganire

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée,  yatangaje ko mu Rwanda hatangiye guhunda yo kuvugurura uburyo bwo kwigisha ihame ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore kuko byagaragaye ko iyo gahunda yumviswe nabi hamwe na hamwe.

Hatangiye kuvugururwa imyigishirize y’ihame ry’uburinganire

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Ukuboza 2025, mu Nama nyunguranabitekerezo yagarukaga  ku muryango utekanye, yetguwe n’Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP).

Ni inama yitabiriwe n’abayobozi muri za Minisiteri n’izindi nzego za Leta na Sosiyete Sivile, zifite aho zihuriye n’imibereho y’umuryango n’urubyiruko, aho bunguranaga ibitekerezo ku muryango utekanye n’imyitwarire y’urubyiruko ruzavamo abayobozi u Rwanda rwifuza.

Minisitiri Uwimana yashimangiye ko mu miryango hakirimo ibibazo bishingiye ku makimbirane ahanini aterwa n’uko inzego zibishinzwe ziyakemura zititsa cyane ku kiyatera nyir’izina.

Ati: “Ni gahunda yatangiye mu 2017, ariko urebye usanga dukemura aho twabonye byacanye maremare [byakomeye], kubera ko havuzwe iki, tugahita dushyira mu bikorwa, tutabanje gusesengura ngo turebe ikibazo gihagaze gite."

Yakomeje agira ati "Ushobora kumara imyaka 10, ariko wasubira inyuma ugasanga nta cyo wakoze kubera ko ntabwo uzi uko watangiye.”

Minisitiri Uwimana yavuze ko mu ngamba zashyizweho zigamije gukumira ibibazo biterwa no kumva nabi uburinganire bw’abagabo n’abagore kenshi biba isoko y’amakimbirane, ubu hatangiye kuvugururwa uburyo bwo kwigisha ibijyanye n’ubwo buringanire.

Ati: “Muri uyu mwaka twatangiye gahunda yo kwigisha ihame ry’uburinganire ariko cyane cyane twifashishije abagabo, bakarushaho kumva no gusigasira ihame ry’uburinganire.” 

Minisitiri Uwimana yavuze ko ari uburyo butanga amakuru ahagije ku mibare y’abashakanye bukorwa bunyujijwe mu mikino aho irangira umugabo cyangwa umugore  wayikurikiye, asobanukiwe icyo yakoraga kikabangamira uwo bashakanye.

MIGEPROF ivuga ko ubu mu gihugu hose hahuguwe abagera kuri 448, barimo 10 bo muri buri Karere k’u Rwanda n’abandi 10 bo mu mashuri makuru na Kaminuza 15, ari na bo bafasha muri iyo gahunda.

Ati: “Dutegereje kuzakora icyo gikorwa ku buryo bigera ku rwego rw’Umudugudu, twizera ko bizumvikanisha neza iki kintu [ihame ry’uburinganire] cyari kimeze nk’aho kitumvikanye neza.”

Imibare y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) yo muri Nzeri 2025, yerekanye ko   mu myaka 6 ishize abashakanye bagera kuri 395 bicanye, aho bishwe n’abantu 497, biturutse ku makimbirane yo miryango.

RIB ivuga ko ubwo bwicanyi mu miryango buterwa ahanini no kuba abashakanye bagirana amakimbirane batumvikana ku mitungo, abumvise nabi ihame ry’uburinganire ndetse n’ubushoreke.

 

Share