Kigali: Imiryango ituye mu manegeka yatangiye guhungishwa ibiza
Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwatangiye igikorwa cyo kwimura abaturage bari mu manegeka hibandwa cyane ku bakomeje kugirwaho ingaruka n'imvura imaze iminsi igwa hirya no hino mu Gihugu.

Mukarusingiza Pélagie, umwe mu baturage bagizweho ingaruka n'imvura imaze iminsi igwa yasobanuye ko we n'abana be batunguwe n'imvura bakisanga inzu babagamo yasenyutse.
Kimwe na mugenzi we Kantarama Zaojia bacumbikwe ku Ishuri rya Groupe Scholaire ya Kimisagara, bashimira inzego z'ubuyobozi zihutiye kubatabara.
ku rundi ruhande ariko abari kwimurwa mu Murenge wa Nduba bo bavuga ko n'ubwo bari barategujwe ko bazimurwa aho batuye, Leta ikwiye kubafasha ikabashakira aho kuba.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho mu Mujyi wa Kigali, Emma Claudine, yavuze ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo ubuzima bw'abaturage bakiri mu manegeka butabarwe.
Yongeyeho ko kugeza ubu imirenge irimo uwa kimisagara, uwa Kigali n'uwa Gitega yo mu Karere ka Nyarugenge ari yo yibasiwe n'ibiza kurusha indi mu Mujyi wa kigali.
Kugeza ubu ntiharakusanywa imibare y'abagomba kwimurwa, icyakora ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buvuga ko nko mu Kagari ka Kigali mu Murenge wa Nyabugogo habarurwa imiryango 275 ikeneye kwimurwa. Muri yo, imiryango 229 ikaba ikodesha.
Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwasabye abaturage bakodesha hirya no hino kwirinda gukodesha inzu ziri ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.