Ibiciro by’ubuvuzi, amafunguro n’icumbi byazamutse ku gipimo kidasanzwe mu Rwanda muri Nyakanga 2025 – NISR

Kuri iki cyumweru taliki ya 10 Kanama 2025, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyashyize ahagaragara raporo nshya y’ukwezi kwa Nyakanga 2025 yerekanye ko igipimo cy’ihindagurika ry’ibiciro mu gihugu (CPI) cyazamutse ku kigero cya 7,2% ugereranyije n’igihe nk’iki mu 2024. Iri zamuka rifitanye isano cyane n’ibiciro by’ibiribwa, ibinyobwa, ubuvuzi, amafunguro n’icumbi.

Ibiciro by’ubuvuzi, amafunguro n’icumbi byazamutse ku gipimo kidasanzwe mu Rwanda muri Nyakanga 2025 – NISR

Mu mijyi, ibiciro byazamutseho 7,3% ugereranyije n’umwaka ushize, bikaba byari ku kigero cya 7% muri Kamena 2025. Izamuka rikomeye ryagaragaye mu biciro by’ubuvuzi aho ryiyongereye ku kigero cya 70,7%, amafunguro n’icumbi yazamutseho ku kigero cya 20,1%, ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutse kuri 12,2%, ndetse n’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 6,4%.

Ugereranyije Nyakanga 2025 na Kamena 2025, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 0,1%, izamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ubuvuzi byiyongereyeho 69,6% ndetse n’iby’ubwikorezi byazamutseho 2,7%.

Mu byaro, ibiciro byiyongereyeho 7% ugereranyije na Nyakanga 2024, ariko bigabanuka ugereranyije na Kamena aho byari byazamutseho 9,2%. Izamuka ry’ibyo biciro muri Nyakanga ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 6,6%, ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutseho 10,5%, ubuvuzi 57,4%, naho amafunguro n’icumbi bizamuka ku kigero cya 14,5%. Ugereranyije na Kamena, ibiciro byagabanutseho 1,1% ahanini bitewe n’imanuka ry’ibiciro by’ibiribwa byagabanutseho 3,3%.

Ku rwego rw’igihugu, ibiciro by’ukwezi kwa Nyakanga 2025 byazamutse ku kigero cya 7,2% ugereranyije n’umwaka ushize, mu gihe muri Kamena byari ku kigero cya 8,3%. Izamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ubuvuzi byazamutseho 63,7%, amafunguro n’icumbi azamuka kuri 17,6%, ibinyobwa bisembuye n’itabi byazamutse kuri 11%, ndetse n’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutse ku gipimo cya 6,5%. Ariko mu kwezi kumwe, hagaragaye igabanuka ry’ibiciro ku kigero cya 0,6% kubera kugabanuka kw’ibiciro by’ibiribwa.

Nubwo ku rwego rw’igihugu hagaragaye igabanuka rito ry’ibiciro hagati ya Kamena na Nyakanga 2025 bitewe ahanini n’igabanuka ry’ibiciro by’ibiribwa, imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamiba igaragaza ko izamuka rikabije mu biciro by’ubuvuzi ndetse n’andi masoko y’ibanze mu mijyi rikomeje kugira uruhare runini mu ihindagurika ry’igipimo cy’ibiciro. Ibi bikaba bishimangira ko isoko ryo mu mijyi ari ryo rifatwa nk’indorerwamo y’ingenzi mu igenamigambi ry’ubukungu bw’igihugu, bityo ihindagurika ryaryo rikaba rifite ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage no ku rwego rw’ubukungu muri rusange.

Share