Umwarimu ni inkingi ya mwamba mu burezi bw’u Rwanda-Minisitiri Nsengimana

Guverinoma y’u Rwanda yijeje abarimu ko izakomeza guharanira imibereho myiza yabo kugira ngo babashe gutanga uburezi bufite ireme no kurera neza abana b’Abanyarwanda,kuva mu mashuri y’incuke kugeza barangije kwiga.

Umwarimu ni inkingi ya mwamba mu burezi bw’u Rwanda-Minisitiri Nsengimana

Byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ukuboza 2025, ubwo yari i Kirehe, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu.

Yavuze ko Leta izirikana uruhare rwabo mu burezi n’ibyo igihugu kigenda kigeraho.

Ati “Umwarimu ni inkingi ya mwamba mu burezi bw’u Rwanda. Ibi bivuze ko ireme ry’uburezi, imyumvire myiza y’Abanyarwanda, ubumenyi n’ubushobozi, igihugu cyacu gikomeza kugeraho byose byubakiye byubakiye ku mbaraga n’ubwitange bya Mwarimu.

Yakomeje agira ati “Ni yo mpamvu uyu munsi ari umwanya wo kongera kubashimira, kubatera ingabo mu bitugu no kurebera hamwe ibyo tugomba gukomeza gukora kugira ngo tubashyigikire mu kazi gakomeye ko kurerera u Rwanda.” 

 Minisitiri Nsengimana yibukije abarimu ko ibyo bakora byose bagomba gushyira umunyeshuri ku isonga.

 Ati “Icyo dukoze cyose kigomba kuba kigamije guharanira ko umwana w’Umunyarwanda ahabwa ubumenyi n’uburere bumufasha kuziyubaka no kubaka ejo heza h’igihugu cyacu.”

 Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Mwarimu, bifite igisobanuro kinini.

 Ati “Uyu munsi ni uwo gushimira abarimu bacu, kureba uko dufatanya na bo, tubibutse ko igihugu kibatezeho byinshi, tubatize amaboko hanyuma twese hamwe tuzamure ireme ry’uburezi mu gihugu cyacu”

Ubusanzwe uyu munsi wizihizwa tariki 5 Ukwakira; u Rwanda rwahisemo kuwizihiza rwifatanya n’abarimu mu mpera z’umwaka hasozwa igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2024/2025. 

Share