Umwarimu ni inkingi ya mwamba mu burezi bw’u Rwanda-Minisitiri Nsengimana
Guverinoma y’u Rwanda yijeje abarimu ko izakomeza guharanira imibereho myiza yabo kugira ngo babashe gutanga uburezi bufite ireme no kurera neza abana b’Abanyarwanda,kuva mu mashuri y’incuke kugeza barangije kwiga.
Byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ukuboza 2025, ubwo yari i Kirehe, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu.
Yavuze ko Leta izirikana uruhare rwabo mu burezi n’ibyo igihugu kigenda kigeraho.
Ati “Umwarimu ni inkingi ya mwamba mu burezi bw’u Rwanda. Ibi bivuze ko ireme ry’uburezi, imyumvire myiza y’Abanyarwanda, ubumenyi n’ubushobozi, igihugu cyacu gikomeza kugeraho byose byubakiye byubakiye ku mbaraga n’ubwitange bya Mwarimu.
Yakomeje agira ati “Ni yo mpamvu uyu munsi ari umwanya wo kongera kubashimira, kubatera ingabo mu bitugu no kurebera hamwe ibyo tugomba gukomeza gukora kugira ngo tubashyigikire mu kazi gakomeye ko kurerera u Rwanda.”
Ubusanzwe uyu munsi wizihizwa tariki 5 Ukwakira; u Rwanda rwahisemo kuwizihiza rwifatanya n’abarimu mu mpera z’umwaka hasozwa igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2024/2025.