Ingabo za leta ya Sudan, zahakanye ko ari zo zagabye igitero kcyahitanye abantu 64 ku munsi mukuru wa Eid.

Ingabo za leta ya Sudan, zahakanye ko ari zo zagabye igitero ku bitaro byo mu Burengerazuba bw’igihugu, kigahitana abantu 64 ku munsi mukuru wa Eid.

Ingabo za leta ya Sudan, zahakanye ko ari zo zagabye igitero kcyahitanye abantu 64 ku munsi mukuru wa Eid.

Umutwe witwara gisirikare wa RSF, mbere wari watangaje ko igitero cy’indege itagira abaderevu cyangwa se drone, cyibasiye ibitaro byo mu mugi wa El-Daein, ari wo murwa mukuru wa Leta ya Darfur y’Uburasirazuba, kimwe mu bice byigaruriwe n’uyu mutwe, maze abantu 64 bakahasiga ubuzima.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, na ryo ryemeje iby’icyo gitero, rivuga ko muri abo bantu 64 bishwe, harimo abana 13, abaforomo 2 ndetse n’umuganga 1, abandi bantu 89 na bo barakomeretse, ndetse kandi icyo gitero cyatumye ibyo bitaro bidashobora kongera gukora.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, umuyobozi w’iryo shami, Tedros Adhanom Ghebreyesus yasabye impande zose zihanganye guhagarika intambara agira ati, “Amaraso menshi yaramenwe.” “Mu myaka isaga itatu ishize, OMS imaze kubarura abantu 2036 bishwe mu bitero 213 bitandukanye byagabwe ku nzego z’ubuzima, harimo n’igitero cyo ku ijoro ryo kuwa gatanu.” “Igihe kirageze ko intambara ihagarara muri Sudan, maze abaturage, abatanga serivisi z’ubuzima ndetse n’iz’ubugiraneza bakarindwa.” Inzego z’ubuzima, ntizigomba kugabwaho ibitero, amahoro ni wo muti uruta iyindi.”

Gusa, ingabo za Leta ya Sudan, na zo zavuze ko zatunguwe n’ibyo zishinjwa ko ziri inyuma y’iki gitero, ahubwo zivuga ko zubaha amahame n’amategeko mpuzamahanga, ariko itsinda ry’abanyamategeko bakomoka muri Sudan kandi badafite aho babogamiye, basabye umuryango mpuzamahanga gutangiza iperereza ryigenga kandi rinyuze mu mucyo, kugira ngo abakoze icyo gitero bajyanwe imbere y’ubutabera.

 

Igihugu cya Sudan, cyinjiye mu bihe by’umutekano muke mu kwezi kwa Mata mu mwaka wa 2023, ubwo perezida w’iki gihugu, Abdel Fattah al-Burhan, yari atangiye kutavuga rumwe n’uwari umwungirije, Mohamed Hamdan Dagalo. Kugeza ubu, abarenga ibihumbi 150 bamaze guhitanwa n’iyi ntambara, naho abanttu miliyoni 12, hafi kimwe cya gatatu cy’abaturage ba Sudan bose, bamaze guhunga iyi ntambara, ndetse umuryango w’abibumbye wise iyi ntambara, ikibazo kibangamiye uburenganzira bw’ikiremwamuntu kurusha ibindi byose ku isi.

Share