Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, rurasaba urubyiruko kutagwa mu mutego w’abapfobya Genocide yakorewe abatutsi
Mu gihe amasaha abarirwa ku ntoki ngo u Rwanda n’isi yose bibuke ku nshuro ya 32 genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rwasabye urubyiruko kutagwa mu mutego w’abahakana Genocide yakorewe abatutsi.
Mu kiganiro umuvugizi w’uru rwego Dr. MURANGIRA B. Thierry yagiranye n’itangazamakuru, yagize ati, “Hari indi myitwarire cyane mu rubyiruko, aho usanga bashyiraho za live zo kwishimisha. Reka kwibuka tubyubahe, tubihe umwanya wabyo ukwiriye, ibikorwa byo kwishimisha tube tubigabanyije.”
Dr. MURANGIRA B. Thierry kandi, yanagarutse ku bantu bafata ingendo zo hanze y’igihugu mu rwego rwo gufata akaruhuko cyangwa se gukora ibitaramo, maze abakebura agira ati, “Hari n’ibikorwa twagiye tubona, ntabwo bigize ibyaha ariko si ibyo gushimwa, ni ibyo kugawa. Ugasanga abantu bamwe, abahanzi bamwe, bambuka bakajya gukorera ibitaramo mu bindi bihugu! Oya! Ntabwo iki gihe ari igihe cyo kugenda, ahubwo ni igihe cyo kugira ngo dufatanye. Cyangwa se ugasanga abandi ngo bigiriye muri vacances, ngo mu Rwanda, ngo ibintu byose, Oya! Kwibuka ntabwo bikuraho akandi kazi twari dusanzwe dukora.”
Uyu muvugizi kandi, yanibukije abanyarwanda kwirinda inzira zose zituma bashobora kugwa mu byaha muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 32 genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 agira ati, “Hari ibikorwa bimwe na bimwe tuba tudakwiriye gukora, kuko ibyinshi usanga bivamo n’ibyaha. Urugero rumwe nabaha, abantu bari bicaye mu kabari banywa inzoga bashyizeho umuziki mu gihe cyo kwibuka, umuntu arinjira arababwira ati, “Ese iki ni cyo gihe cyo kuba mwakwishimisha bigeze aha?” Umwe avamo arababwira ati, “Ariko namwe abarokotse, musigaye mwirata. Iyo bigeze mu gihe cyo kwibuka, muba mwirase ntituzi ibyo muba mwigize.” Ibyo ngibyo bihise bituma akora icyaha. Ni ibyo bikorwa rero tugenda twirinda kugira ngo bitatuganisha mu cyaha.”
Mu mwaka ushize wa 2025 ubwo hibukwaga ku nshuro ya 31 Genocide yakorewe abatutsi, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko mu cyumweru cy’icyunamo, rwakiriye ibirego 82 bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya genocide, aho hakurikiranywe abantu 87, ibyo birego bikaba byariyongereye ugereranyije n’umwaka wari wabanje, kuko uru rwego rwakiriye ibirego 32, naho abantu 53 bakaba barakurikiranywe.
Uku kwiyongera kw’ibi byaha, guhuzwa n’imvugo z’urwango n’amacakubiri zikomeje kwiyongera mu gihugu gituranyi cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, aho abaturage b’icyo gihugu bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda biganjemo abatutsi bakomeje guhohoterwa, kuburabuzwa ndetse no kwicwa, kandi ababikora bagakomeza gukingirwa ikibaba n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.