Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, rwatanze ishusho y’uko icyumweru cy’icyunamo cyagenze.
Mu kiganiro Waramutse Rwanda cyo kuri Televiziyo y’igihugu cyatambutse tariki 14 Mata 2026, urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rwerekanye ishusho y’uko icyumweru cy’icyunamo cyagenze, aho dosiye z’ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside zagabanyutse, zikava kuri 76 zabonetse mu cyumweru cy’icyunamo mu mwaka wa 2025, zikajya kuri 47 muri uyu mwaka wa 2026, bikagaragaza igabanuka ry’ibi byaha ku ijanisha rya 38.1 ku ijana.
Abakurikiranywe muri izo dosiye na bo baragabanutse, bava ku bantu 82 mu mwaka wa 2025, bagera kuri 53 muri uyu mwaka wa 2026, aho na bo bagabanutse ku ijanisha rya 27.2 ku ijana.
Muri iyo shusho, umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB Dr. Murangira B. Thiery, yerekanye ko mu byaha byakozwe, icyaha cyo guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside ari cyo cyiganje cyane, aho hari dosiye 22 zigishingiyeho, bingana na 44.9 ku ijana, naho icyaha cyo guhakana Jenoside cyo cyagaragaye muri dosiye 8, icyaha cyo gupfobya Jenoside cyo cyagaragaye muri dosiye 7, icyaha cyo guha ishingiro Jenoside, cyo cyagaragaye muri dosiye 6, icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside cyo kigaragara muri dosiye 4, icyaha cyo kuzimiza cyangwa gutesha agaciro ibimenyetso cyangwa amakuru y’ibyerekeye Jenoside, ndetse n’icyaha cyo gusenya, konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside, hagaragaye dosiye imwe kuri buri cyaha.
Iyo shusho kandi, yerekana ko intara y’Amajyepfo ari yo yagaragayemo dosiye nyinshi ku kigero cya 29 ku ijana, naho intara y’Iburasirazuba ikaza ku mwanya wa kabiri aho yagaragayemo dosiye zingana n’ijanisha rya 27 ku ijana, naho ku rwego rw’uturere, akarere ka Gasabo ni ko kagaragayemo dosiye nyinshi, aho kihariye dosiye 5, kagakurikirwa n’uturere twa Gatsibo na Kayonza two mu ntara y’Iburasirazuba ndetse n’akarere ka Nyanza ko mu ntara y’Amajyepfo, aho buri karere kagize dosiye 4, naho akarere ka Rubavu ko mu Burengerazuba bw’u Rwanda n’aka Nyamagabe ko mu Majyepfo, two twagaragayemo dosiye 3 kuri buri karere, n’aho uturere twa Muhanga na Nyaruguru two mu Majyepfo, aka Nyamasheke ko mu Burengerazuba n’aka Nyagatare ko mu Burasirazuba, two twagaragayemo dosiye 2 kuri buri karere.
Ashingiye ku kuba icyaha cyo guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside ari cyo cyiganje cyane, kandi abenshi mu bagikurikiranyweho baragikoze biturutse ku magambo babwiye abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB Dr. Murangira B. Thiery, yavuze ko hagiye kubaho kwigisha ariko kujyana no guhana.
Yagize ati, “Ibi byaha, ibyinshi muri byo ku kigero cya 90 ku ijana, bikorwa mu magambo abwirwa abarokotse Jenoside, ari amunnyega, ari amubabaza, ari amusubiza mu bihe bibi, cyangwa se ayo kumukomeretsa gusa. Iyo tuvuga ngo birakorwa mu magambo, tukumva ko ubukana bw’icyaha bwaba buri kugabanuka, ariko kandi tuzi ko ijambo ryica. Ibyo rero bikaduha umukoro wo kugumya kwigisha abantu no kubahana. Kwigisha bigomba kujyana no guhana, kuko ayo magambo ntabwo akwiriye kwihanganirwa n’uwo ari we wese.”
Dr. Murangira kandi, yanasabye abanyarwanda kwirinda gukora ibikorwa bo bashobora kwibwira ko nta cyo bitwaye, nyamara bishobora gukomeretsa bamwe mu barokotse Jenoside.
Yifashishije urugero rw’abahanzi b’indirimbo zo kwibuka, yagize ati, “Tujya tubona abantu bahimba indirimbo zo kwibuka. Ni byiza pe! Ariko hariho imyitwarire ubona bajya ku rwibutso n’uko bifata, ukabona ntibijyanye! Hari ababibona bashobora gukomereka. Twubahe ibihe turimo! Si ibihe byo kwirya, kujya kwifotoza no kwigira ibintu biteye isoni. Twubahe ibihe turimo, ni ibihe biremereye!”
Uretse abahanzi kandi, Dr. Murangira B. Thiery, yanakebuye bamwe mu bantu batanga ubutumwa bifashishije imbuga nkoranyambaga, aho usanga bigisha abantu ububi bwa Jenoside, nyamara amagambo bakoresheje ugasanga ashobora kubyara icyaha. Mbere yo gukora ibiganiro byabo kuri izo mbuga, barasabwa kubanza kwihugura ku mateka ya Jenoside, nk’uko Dr. Murangira B. Thiery yabibasabye agira ati, “Rwose ufite umutima mwiza wo kwigisha, ariko nawe banza wihugure, udashiduka muri bya bintu ukora wakoreyemo ibyaha. Ufite umutima mwiza wo guhugura, ariko ushobora gusanga wakoreyemo ibyaha kubera inyito. Iyi ni content (Ingingo) ugomba kubanza kwihuguramo ukabimenya nawe, hato udakoresha amagambo adakwiriye, twajya mu mategeko tugasanga wakoze icyaha cyo gupfobya cyangwa guhakana.”
Ku kibazo cy’ingengabitekerezo ya Genocide ikigaragara mu Banyarwanda, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside, Naftar Ahishakiye, agaragaza ko igikwiye ari ugukomeza kwigisha abanyarwanda Jenoside n’ububi bwayo, n’uko yasenye igihugu.
Yagize ati, “Igikwiye gukorwa, ni ugukomeza kwigisha abantu, mu miryango abantu bakwiye gutinyuka bakaganira kuri Jenoside yakorewe abatutsi, bakaganira ku ngengabitekerezo ya Jenoside, kandi ibintu bakabiganira mu mazina yabyo, abana bakabwirwa ukuri, uko Jenoside yateguwe, uko yakozwe, ingaruka yagize, n’impamvu umuntu adakwiye kubana n’ingengabitekerezo yayo uyu munsi.”
Dr. Murangira B. Thiery, yasoje asaba abantu kwirinda ibikorwa bishobora kuganisha ku byaha, haba ibikozwe binyuze mu kuvuga, cyangwa se ibindi bikorwa bishobora gutuma umuntu ubiketsweho akurikiranwa, nko gutema amatungo y’uwarokotse Jenoside, kumwangiririza ibihingwa n’ibindi, agaragaza ko uwo bizagaragaraho, ubutabera buzamukurikirana.