U Rwanda ntirushobora gupfa kabiri, Perezida Kagame.

U Rwanda ntirushobora gupfa kabiri, Perezida Kagame.

Ibyo byagarutsweho na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, none kuwa 7 Mata 2026, ubwo yatangizaga ku rwego rw’igihugu icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

Uyu muhango wabereye ku rwibutso rwa genocide rwa Kigali i Gisozi, aho umukuru w’igihugu ndetse na Madame we Jeanette Kagame babanje gushyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 250 y’abatutsi bishwe muri genocide, kunamira abazize genocide yakorewe abatutsi, ndetse no gucana urumuri rw’icyizere rukomeza kwaka kugeza iminsi 100 yo kwibuka genocide yakorewe abatutsi irangiye.

 

Mu ijambo rye, umukuru w’igihugu, yahereye ku mateka igihugu cyanyuzemo ndetse n’ubuhamya bwatanzwe n’uwarokotse genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, maze agaragaza ko u Rwanda rudashobora gupfa kabiri.

 

Yagize ati, “Ntabwo wakwica umuntu kabiri. Ubigerageje, azakwica mbere y’uko umwica. Ubwo turi aha mutureba, bamwe bajya bashinyagura bavugira hanze, igihugu cyose, igihugu cy’u Rwanda ureba, ntabwo gishobora gupfa kabiri. Mbere y’uko wakwica u Rwanda, ruzakwica. Ntabwo wakwica abantu kabiri ntibibaho, uko utureba uku ntitwapfa kabiri. ari twe bakuru, ari abana bacu, nta wuzabica kabiri ntibishoboka, ntabwo byakunda. Tuzabaho, nk’uko abantu bakwiriye kuba babaho, nk’uko abandi bantu abo ari bo bose babaho, byanze bikunze nta we twabisaba.”

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kandi, yongeye gushimangira ko u Rwanda rutazongera kuba mu icuraburindi rya Genocide, mu ijambo rye agira ati, “Abanyarwanda bazi neza ikiguzi cyo kwihanganira ubuhezanguni, kandi ihame shingiro tugenderaho mu by’umutekano ni ugushyira imbere kurengera ubuzima bw’abaturage bari mu kaga. Nyuma ya genocide, abanyarwanda twahisemo kongera kubaka igihugu cyacu twese hamwe, ibyo kandi bikajyana n’isezerano ryo kutazigera na rimwe twemera ko politiki ya genocide yongera kugira aho ishinga imizi mu Rwanda. Reka mbabwire. Genocide ntishobora kubaho ukundi hano, ntizongera kubaho ukundi.”

Uretse u Rwanda, tariki 7 Mata buri mwaka ku isi yose, ni umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, nk’uko bikubiye mu myanzuro y’umuryango w’abibumbye yo ku matariki ya 23 Ukuboza 2003, ndetse na 26 Mutarama 2018.

Share