Minisitiri BIZIMANA, agaragaza ko amahanga atigiye bihagije ku masomo yaturutse kuri genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.
Mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32 genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, minisitiri w’ubumwe n’inshingano mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ukwivuguruza kw’amahanga, ahanini bitewe n’uko nta cyo isi iri gukora mu rwego rwo guca intege umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994, nyamara umuryango mpuzamahanga ukomeza gushimangira mu magambo ko wize amasomo menshi kuri genocide yakorewe abatutsi, kandi ko wanatereranye u Rwanda ubwo genocide yakorwaga.
Minisitiri Jean Damascène, yabanje kwibutsa ko umuryango w’abibumbye wafashe ibyemezo binyuranye by’uko umutwe wa FDLR ari umutwe w’iterabwoba kandi ugomba gusenywa.
Yagize ati, “N’ubu amahanga arirengagiza impunzi z’abanyekongo zimaze imyaka 33 mu buhungiro zameneshejwe n’abarwanyi ba FDLR, bagizwe n’abakoze genocide mu Rwanda. Nyamara umuryango w’abibumbye wafashe ibyemezo byinshi byerekana ko FDLR ari umutwe w’iterabwoba ugomba guseswa. Nk’icyemezo 1804 cyafashwe mu mwaka wa 2008 kibivuga gutya. “Duhangayikishije n’uburambe bw’ibyaha bibangamira uburenganzira bwa Muntu, n’ibinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga bikorwa na FDLR, Ex-FAR, interahamwe n’indi mitwe yitwaje intwaro ikomoka mu Rwanda ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Dutegetse ko bashyira intwaro hasi aka kanya, nta mananiza ayo ari yo yose, bakajyanwa aho bakomoka. Turasaba ibihugu byose bigize umuryango w’abibumbye, gufata ingamba zose za ngombwa bigahagarika inkunga y’amafaranga, iy’ibikoresho, n’indi yose itangwa n’abenegihugu, cyangwa itangirwa ku butaka bwabyo, ihabwa FDLR, Ex-FAR, interahamwe n’indi mitwe yitwaje intwaro ikomoka mu Rwanda ikorera ku butaka bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, yaba yo ubwayo cyangwa mu nyungu zayo.””
Icyo cyemezo nyamara, cyaje gikurikira amasezerano yari yarasinywe hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo mu rwego rwo gusenya umutwe wa FDLR, ndetse n’icyemezo cyakanama k’umuryango w’abibumbye wasabaga imitwe yose yakoreraga mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo kurammbika intwaro hasi.
Nubwo ibyo byemezo byafashwe ariko, minisitiri Jean Damascène, yagaragaje ko igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo cyabyirangagije nkana, kuko cyinjije umutwe wa FDLR mu ngabo zacyo, kandi umuryango w’abibumbye binyuze mu ngabo zawo zishinzwe kugarura amahoro muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo Monusco, ukaba ugikomeje kurebera, nk’uko byagenze ubwo uwo muryango binyuze mu ngabo zawo zari mu rwanda (Minuar) watereranye u Rwanda kandi hari ibimenyetso byagaragaraga ko genocide yari iri gutegurwa.
Minisitiri Jean Damascène kandi, yanagaragaje ubucuti buri hagati y’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ndetse n’umutwe wa FDLR ko bufitanye isano n’imvugo z’urwango ku batutsi zagiye zivugwa na bamwe mu bategetsi b’iki gihugu mu bihe bitandukanye, kuva mu mwaka wa 1998 kugeza ubu.
Muri Kanama 1998, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kongo Abdoulaye Yerodia Ndombasi, yahamagariye kwica abatutsi abita udukoko twanduza tugomba gutsembwa nta we usigaye.”
Tariki 19 Nyakanga 2023, Depite Justin Bitakwira, yavugiye kuri Televiziyo ya Leta ngo, “Umututsi ni umwicanyi muri kamere ye.”
Tariki 31 Gicurasi 2024, umukuru w’umutwe wa Mai Mai Nande/Mazembe witwa Benoit Mukumbatia, yatangaje videwo ivuga ngo, “Umututsi nyawe, ni umututsi wishwe, umututsi nyawe ni ujyanwe mu irimbi.”
Tariki 4 Nyakanga 2024, minisitiri w’itangazamakuru Patrick Muyaya, kuri televiziyo 50 iri i Bukavu, yise abatutsi abicanyi avuga ngo, “Minisitiri w’intebe yabasuye! Yabasuye nk’umugore, umubyeyi, umuvandimwe, mu gice cy’igihugu mutuyemo, aho umugore yababajwe bikabije n’ubwicanyi ndengakamere bumaze imyaka 30 bukorwa n’abatutsi.”
Tariki 24 Ugushyingo 2024, Minisitiri w’ubucamanza Constant Mutamba ari i Goma, na we yasabye ko abatutsi bose bicwa bihereye ku bayobozi bakuru b’u Rwanda.
Uherutse kuvugwa vuba aha, ni umuvugizi w’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Kongo Gen Maj Sylvain Ekenge, ubwo tariki 27 Ukuboza 2025, yavugiye kuri televiziyo y’igihugu amagambo y’ivangura agira ati, "Uyu munsi iyo ushakanye n'umugore w'umututsi ugomba kwitonda cyane, ugomba kwitonda kuko…baguha n'umuntu wo mu muryango we nka mwishywa we, mubyara we
uza iwawe kandi atari mubyara cyangwa mwishywa we ahubwo ari umuntu uje kubyarana n'umugore wawe iwawe, [yabyara] bakakubwira ngo hoya abana bavutse ari
[basa] abatutsi kuko abatutsi ari ubwoko bwo hejuru, kandi ari ubugambanyi, ubwenge."
Minisitiri Jean Damascène kandi, yanagarutse ku kubogama kwa zimwe mu ntumwa z’umuryango w’abibumbye zoherezwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo agira ati, “Muri Gashyantare 1999, Roberto Garreton wabaye intumwa idasanzwe ya Komisiyo ya Loni y’Uburenganzira bwa Muntu muri Congo, yatanze ikiganiro gihamagarira urwango ku Batutsi avuga ngo hariho ukwinangira k’Umuryango w’Abibumbye, guturuka ku rugomo rukorerwa Congo ruturutse ku gatsiko k’Abatutsi.”
Minisitiri Jean Damascène kandi, yagejeje ku mukuru w’igihugu ubutumwa bw’abanyarwanda bamushimira ko nubwo umutwe wa FDLR ukomeje guhabwa intebe muri repubulika ya Demokarasi ya Kongo, u Rwanda ruzakomeza gukomera no kutagushwa na FDLR binyuze mu ngamba z’ubwirinzi u Rwanda rwafashe.
Yagize ati, “Abanyarwanda babashimira umutekano mwabahaye n’ingamba mufata zibarinda. Abo mwarokoye mu mwaka wa 1994, basubiranye icyizere cy’ubuzima barimo kandi
abenshi barokotse Jenoside za kera kuva mu 1959 kugeza mu 1994.
Urubyiruko rubashimira amahirwe mwaruhaye, yo kuba mu gihugu kitavangura. Abakoze Jenoside benshi bararangiza ibihano; barabashimira ingamba zo kubagorora
bagasubizwa ubuntu biyambuye, bagataha mu ngo zabo.”
Minisitiri Jean Damascène, mu izina ry’abitandukanyije n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu mahanga, yashimiye umukuru w’igihugu agira ati, “Hari benshi baba mu mahanga bitandukanya n’ikinyoma gikwizwa n’abakoze Jenoside cyangwa ababaye imbata y’ingengabitekerezo yayo, bagataha
mu rwababyaye rukabakira bakaba babashimira imiyoborere myiza y’u Rwanda ibasubiza ishema ry’Igihugu cyabo.”
Minisitiri Jean Damascène, yasoje ikiganiro cye yizeza umukuru w’igihugu ko nta wuzasenya ubumwe, ubudaheranwa ndetse n’iterambere igihugu kigezeho abanyarwanda babirebera agira ati, “Harabaye ntihakabe, Habaye Muyaga na Muhoro, ubu hariho Mahoro na Munyarwanda,
ni bo bazahoraho.”