Yatangiriye ku bihumbi 600 gusa, ubu urutoki rwe rufite agaciro ka miliyoni 20

Mu Mudugudu wa Musenyi, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, ni ho dusanga inkuru y’iterambere ry’umugabo witwa Bimenyimana François, umuhinzi w’urutoki w’imyaka 42, wahinduye ubuzima bwe abinyujije mu buhinzi bw’urutoki.

Yatangiriye ku bihumbi 600 gusa, ubu urutoki rwe rufite agaciro ka miliyoni 20

Bimenyimana yatangiye uyu mushinga mu buryo bworoheje mu mwaka wa 2011, atangiriye ku mafaranga ibihumbi magana atandatu gusa (600,000 Frw), avuga ko yahisemo kugana ikigo cy’imari cya SACCO Imarabukene Ngamba kugirango imugoboke agire ubuhinzi bwe abukore nk’umushinga. Ubu, urutoki rwe ruri ku buso bwa hegitari imwe, rukagira imibyare isaga 1,200, kandi rufite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni 20 Frw.

Ati: “Natangiriye ku gitekerezo cyoroheje. Nari mfite ubutaka butarimo ibiti byinshi, mpitamo guhinga urutoki rwa Fiya n’Ingójwa, mbona bigenda neza. Ntabwo byantwaye igihe kinini kugira ngo mbone ko ubuhinzi bushobora guhindura ubuzima.”

Ubu, urutoki rwa Bimenyimana rutanga umusaruro uhagije ku buryo buri cyumweru asarura ibitoki bigezwa ku masoko atandukanye, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, aho afite abakiriya batandukanye b’ingójwa ndetse n’imitobe.

Ati: “Nta cyumweru gishira ntasaruye ibitoki. Ngemura ibitoki by’ingojwa i Kigali kuko mfiteyo abakiliya benshi cyane, ikindi kandi nkunda kwenga inshuro nyinshi ku buryo ngemura imitobe myinshi muri Kigali n’ahandi. Ibi bituma nshobora kwinjiza amafaranga anyemerera gutunga umuryango wanjye neza, kandi byanamfashije kwiyubakira inzu nziza ntuyemo ubu sinkodesha binamfasha kandi no gutangira indi mishinga nk’ubuhinzi bw’ibisheke n’amashyamba.” 

Uretse ubuhinzi bw’urutoki, Bimenyimana avuga ko akorana neza n’ibigo by’imari, byamufashije kugera ku iterambere yifuzaga. 

Ati: “Natangiye ngurizwa ibihumbi 400 na SACCO Imarabukene Ngamba, nyishyura neza. Nyuma bampa Miliyoni 1, nanayishyura neza. Nageze no ku rwego rwo kubona inguzanyo ya Miliyoni 3, none ubu ngeze ku rwego rwo gusaba Miliyoni 5 kuko ubuhinzi bwanjye bumeze neza kandi nishyura neza.”

Bimenyimana avuga ko urugendo rwe rwamwigishije byinshi ku buhinzi, by’umwihariko ku bijyanye no gukoresha neza ubutaka umuntu afite, atitaye ku buryo bumeze.

Ati: “Ntampamvu yo kwinubira ubutaka, nararebye nsanga ubutaka bw’aho dutuye bwakeramo urutoki ntitengagije ko hari abo mu tundi duce twigihugu bahinga ibindi kandi ubona bibakijije, ariko ngwee nahisemo guhinga urutoki kuko nabonye rwera hano iwacu ku buryo ubu naguye ibitekerezo byanjye nkaba naratangiye n’umushinga wo guhinga ibisheke bitewe nuko nabyo byera hano cyane ko twegereye umugezi wa nyabarongo ntabwo nzabura amazi.”

Avuga kandi ko icyizere ari cyo cyamugejeje aho ari ubu: “Ntawe ukwiye gutinya gutangira umushinga muto. Iyo ufite icyizere n’ubushake, amahirwe arisukiranya. Urubyiruko rukwiye kumva ko imbaraga zabo ari zo zizatuma bagera ku iterambere, si ugutegereza akazi gusa.”

Inkuru ya Bimenyimana François ni urugero rw’umuhinzi wagaragaje ko n’umushinga muto ushobora kwaguka ukagera ku rwego rwo hejuru. Yerekanye ko guhanga udushya, gukorana n’ibigo by’imari, no kugira icyizere mu byo umuntu akora, bishobora guhindura ubuzima burundu.

Yatangiriye ku bihumbi 600 Frw gusa, ubu afite urutoki rufite agaciro ka miliyoni 20

Nta butaka bubi buhari, ni uko tutabukoresha Bimenyimana François, umuhinzi w’urutoki wahinduye ubuzima bwe muri Ngamba, Kamonyi

Ku butaka abandi batabonagamo icyizere, Bimenyimana François yahavumbuye inzira y’ubukire binyuze mu rutoki

Share