Isukari u Rwanda rutumiza mu mahanga ikomeje kugabanuka.

Isukari u Rwanda rutumiza mu mahanga ikomeje kugabanuka.

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, igaragaza ko isukari u Rwanda rwatumije mu mahanga mu mwaka wa 2025 yagabanutse ku kigero cya 36 ku ijana, ugereranyije n’iyatumijwe mu  mahanga mu mwaka wa 2024.

Imibare y’iyi Minisiteri, igaragaza ko mu mwaka wa 2025, u Rwanda rwaguze isukari mu mahanga ingana na toni 195,610 zifite agaciro k’amadolari ya Amerika Miliyoni 145, ni hafi Miliyari 212 z’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe mu mwaka wari wabanje, u Rwanda rwaguze isukari mu mahanga ingana na toni 308,000 zifite agaciro k’amadolari Miliyoni 238, ni hafi Miliyari 348 z’amafaranga y’u Rwanda.

Isukari u Rwanda rwatumije mu mahanga, yiganjemo idatunganyijwe yakoreshejwe n’inganda ziyikenera mu gukora ibicuruzwa byazo, iyakoreshejwe mu gutunganya ibiribwa n’ibinyobwa, ndetse n’ikoreshwa mu ngo z’abantu muri rusange.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Prudence Sebahizi, agaragaza ko isukari u Rwanda rutumiza mu mahanga yagabanutse, ahanini biturutse ku kugabanuka kw’isukari isanzwe ikoreshwa n’abanyarwanda, kwiyongera kw’isukari itunganyirizwa imbere mu gihugu, ndetse no kugabanuka kw’isukari u Rwanda rugura mu mahanga, rukayigurisha mu bihugu bihana imbibi na rwo.

Minisitiri Prudence Sebahizi yabwiye itangazamakuru ati, “Igabanuka ry’isukari itumizwa mu mahanga, rishobora gushakirwa mu kugabanuka kw’isukari ikoreshwa n’abaturage, ibi bikajyana n’ubwiyongere bw’umusaruro w’isukari uboneka imbere mu gihugu.”

 

Minisitiri Prudence Sebahizi kandi, yagaragaje ko isukari idatunganyije u Rwanda rwaguraga mu mahanga rukayigurisha mu bihugu by’ibituranyi na yo yagabanutse mu mwaka wa 2025 ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2024, ibyagize uruhare mu kugabanuka kw’isukari u Rwanda rutumiza mu mahanga, ati, “Iri gabanuka, ryatewe n’uko isoko rihagaze ndetse no guhinduka kw’ibyifuzo by’abaguzi, nta zindi mpamvu zishingiye kuri politiki zabiteye.”

 

Nubwo iri gabanuka ryabayeho mu mwaka wa 2025 ugereranyije n’umwaka wa 2024, Leta y’u Rwanda igaragaza ko mu mwaka wari wabanje, habayeho kwiyongera kw’isukari u Rwanda rutumiza mu mahanga, kuko isukari ingana na toni 308,000 u Rwanda rwaguze mu mahanga mu mwaka wa 2024 ifite agaciro ka Miliyoni 238 z’amadolari ya Amerika, yiyongereye ku rugero rwa 24 ku ijana ugereranyije n’isukari u Rwanda rwaguze mu mahanga mu mwaka wa 2023, kuko yo yari ifite agaciro k’amadolari ya Amerika Miliyoni 192.

U rwanda, rwashyize mu bikorwa imisoro rusange yashyizweho mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ndetse na politiki zigamije kurengera abaguzi ndetse n’inganda zikora isukari z’imbere mu gihugu.

Mu rwego rwo guhangana n’izamuka rikabije ry’ibiciro no gushyigikira inganda zikora ibikomoka ku isukari z’imbere mu gihugu, Leta y’u Rwanda yemeje isaranganywa ry’isukari inganda zizajya zigura mu mahanga.

Leta y’u Rwanda kandi, yoroheje by’agateganyo imisoro ku isukari ndetse n’ibicuruzwa nkenerwa mu gutunganya ibiribwa biturutse mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, mu rwego rwo kugabanya izamuka ry’igiciro cyishyurwa n’umuguzi wa nyuma, nk’uko Minisiteri y’imari n’igenamigambi yabitangaje.

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Prudence Sebahizi, yagaragaje kandi ko Leta y’u Rwanda ifite umugambi wo kugena ubutaka buri ku buso bwa Hegitari 8,000 buzahingwaho ibisheke, ndetse no gukurura abashoramari, ku buryo byibura Miliyoni 50 z’amadolari zizaba zarashowe mu itunganywa ry’isukari mu myaka iri imbere.

Iyo politiki ya Leta y’u Rwanda, igamije kongerera imbaraga inganda z’imbere mu gihugu zikora isukari mu mikoro ndetse no mu bwinshi bw’isukari zitunganya, ndetse no kugabanya ku buryo bugaragara isukari u Rwanda rugura mu mahanga.

Share