Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu agiye gukomeza kuburana ku byaha ashinjwa bifitanye isano na ruswa.

Minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu agiye gukomeza kuburana ku byaha ashinjwa bifitanye isano na ruswa.

Urubanza rumaze igihe mu nkiko zo muri Isiraheli, aho minisitiri w’intebe w’iki gihugu Benjamin Netanyahu akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Ruswa, ruzakomeza kuri iki cyumweru, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’urukiko rw’i Tel Aviv kuri uyu wa kane, nyuma y’uko iki gihugu gisubitse ibihe bidasanzwe kimaze igihe kirimo, ahanini biturutse ku ntambara iki gihugu gifatanyije na Leta zunze ubumwe za Amerika byashoje kuri Iran.

Kuva saa sita z’ijoro ku isaha ngengamasaha ya GMT, ni ukuvuga saa munani z’igicuku ku isaha yo mu Rwanda kuri uyu wa kane, muri Isiraheli ntihongeye kugabwa ibitero bya za Misile biturutse muri Iran, bityo ubutegetsi bwa Isiraheli na bwo butangaza isubikwa ry’ibihe bidasanzwe, aho amashuri ndetse n’inyubako zikoreramo abantu benshi harimo n’inkiko zari zifunze.

Ibitero bya Iran, byaturutse ku kuba Iran yaragabweho ibitero tariki 28 Gashyantare 2026 n’ubuyobozi bwa Isiraheli bufatanyije na Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, biturutse ku byifuzo byabo byo kubuza Iran gukomeza igisirikare cyayo, guca intege iki gihugu mu ikorwa ry’intwaro za Neuclear, ndetse no guhirika ubutegetsi bwa Kiyisilamu bwa Iran.

Kuwa gatatu w’iki cyumweru, impande zose zirebwa n’iyi ntambara, ziyemeje agahenge k’ibyumweru bibiri, ariko birasa n’aho ako gahenge gashobora kutamara igihe cyemeranyijwe, ahanini biturutse ku bitero igihugu cya Isiraheli gikomeje kugaba muri Libani, kandi ibyo bitero bikaba bigamije gushegesha umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Iran.

Ubutumwa bw’umuvugizi w’urukiko rw’i Tel Aviv ari na rwo ruburanisha Bwana Netanyahu bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kane buragira buti, “Nyuma y’isubikwa ry’ibihe bidasanzwe, bigatuma urwego rw’ubutabera rwongera gukora nk’uko byari bisanzwe, imanza zose zigiye kongera kuburanishwa nk’uko byari bisanzwe.” Ubwo butumwa bwongeraho ko Netanyahu azajya aburana buri ku Cyumweru na buri wa Gatatu.

Bwana Netanyahu, arahakana ibyaha byose ashinjwa birimo Ruswa, ubujura ndetse no gusuzugura inzego z’ubugenzacyaha muri icyo gihugu mu mwaka wa 2019, nyuma y’imyaka myinshi uyu mugabo akorwaho iperereza.

Netanyahu kandi, ni we minisitiri w’intebe wa mbere wa Isiraheli ukiri ku mwanya we urezwe mu nkiko ibyaha biri ku rwego rw’impanabyaha. Urubanza rwe rwatangiye mu mwaka wa 2020, ariko rugenda rusubikwa biturutse ku nshingano afite, ndetse nta n’amatariki atangazwa urubanza rwe ruzapfundikirirwaho, ndetse aramutse ahamijwe n’urukiko ibyaha ashinjwa, ashobora gukatirwa ibihano birimo n’igifungo.

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, uzwiho kuba inshuti ikomeye ya Netanyahu, yashyigikiye icyifuzo cya Netanyahu cyo gusaba Perezida wa Isiraheli Isaac Herzog kugenera imbabazi z’umukuru w’igihugu Bwana Netanyahu, kandi ko mu gihe Netanyahu yakwitaba inkiko mu buryo buhoraho, bishobora kugira ingaruka mbi ku gukora akazi ke neza.

Ibiro bya Perezida Isaac Herzog, byatangaje ko abagize akanama gashinzwe iby’imbabazi z’umukuru w’igihugu kabarizwa muri minisiteri y’ubutabera muri Isiraheli, kazakusanya ibitekerezo, maze kakabigeza ku mujyanama wa Perezida mu by’amategeko, maze na we akageza icyo cyifuzo kuri Perezida, ariko na none, Perezida Isaac Herzog, yibukije ko nta mbabazi z’umukuru w’igihugu zishobora gutangwa mu gihe urubanza rutarasomwa.

Ibi byaha byose Netanyahu ashinjwa, hiyongereyeho ibindi byaha ashinjwa kuba yarakoze nyuma y’uko umutwe wa Hamas ugabye ibitero kuri Isiraheli mu kwezi kw’Ukwakira mu mwaka wa 2023, byagabanyije icyizere afitiwe n’abaturage ba Isiraheli.

Mu kwezi kw’Ukwakira 2026, igihugu cya Isiraheli kizagira amatora y’abagize inteko ishinga amategeko, aho ishyaka rifite intebe nyinshi, ari ryo rihitamo uzaba Minisitiri w’intebe w’iki gihugu, ariko abasesenguzi benshi mpuzamahanga mu bya politiki, baremeza ko ishyaka rya Netanyahu ndetse n’amashyaka yose amushyigikiye bigoye ko azatsinda.

Share