Mu Rwanda, indangamuntu koranabuhanga, izasimbura byuzuye indangamuntu ikoreshwa kuri ubu mu mpeshyi ya 2027.
Guverinoma y’u Rwanda, ivuga ko impeshyi y’umwaka wa 2027 izaba ari cyo gihe ntarengwa cyo gukoresha indangamuntu isanzwe ikoreshwa kuri ubu, kuko icyo gihe kizahura neza no gutunganya ibisabwa byose kugira ngo indangamuntu koranabuhanga itangire gukoreshwa mu gihugu, aho kuri ubu, igikorwa cyo kubarura abaturage kigikomeje.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko abaturage miliyoni 1 n’igice bamaze kubarurwa, aho mu mujyi wa Kigali, igikorwa cyo kubarura abaturage kizarangirana na tariki 2 Mata 2026.
Ubwo yaganiraga y’ikinyamakuru The New Times, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’indangamuntu (NIDA) Josephine Mukesha, yavuze ko mu mwaka wa 2027, indangamuntu koranabuhanga, ari yo izajya ikoreshwa muri serivisi zose, haba iza Leta cyangwa iz’abikorera, nk’iz’amabanki, iz’ibigo by’itumanaho n’iz’ubuvuzi.
Uyu muyobozi kandi, yanaburiye abaturage batifuza guhabwa indangamuntu koranabuhanga, avuga ko uzaba atayifite azagorwa no kubona serivisi yahabwaga ku ndangamuntu isanzwe.
Uretse kuba ino ndangamuntu izoroshya itangwa rya serivisi, umuyobozi wa NIDA yavuze ko amakuru y’ikoranabuhanga y’umuntu azaba afite umutekano usesuye, kuko we ubwe ari we uzaba afite uburenganzira bwo kwemerera abandi kuyageraho.
Iyi ndangamuntu koranabuhanga, izahabwa abanyarwanda bose uhereye ku bana bakivuka, ibi bisobanuye ko imyirondoro y’umwana ukivuka izajya ihita yandikwa, bitandukanye n’uburyo bwakoreshwaga ku ndangamuntu isanzwe, aho uwabaga yemerewe kuyitunga, ari umunyarwanda wujuje imyaka 16 y’amavuko.
Uretse abanyarwanda bose uhereye ku bana bakivuka, indangamuntu koranabuhanga, izahabwa impunzi ndetse n’abanyamahanga baba mu Rwanda.
Iyi ndangamuntu koranabuhanga, ni kimwe mu bikorwa bya Guverinoma y’u Rwanda bigize politiki yo kwihutisha iterambere (NST2, yo kuva mu mwaka wa 2024 kugeza mu mwaka wa 2029, aho u Rwanda rufite intego yo kongera umuvuduko w’iterambere ry’ubukungu bw’igihugu, ndetse no guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.
Mu busesenguzi bwashyizwe ahagaragara n’urubuga rwa internet rwa GovInsider, Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, wanabaye umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ikoranabuhanga mu itumanaho n’isakazabumenyi (RISA) Ambasaderi Innocent Muhizi, yagendeye ku bikorwa byo guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda, maze agaragaza ko u Rwanda ari urugero rwiza rugaragaza abayobozi bitaye ku guteza imbere umusaruro, kudaheza mu by’imari ndetse no kongera amahirwe y’ishoramari mu gihugu.
Uretse iyi ndangamuntu koranabuhanga, Ambasaderi Muhizi, yanagarutse ku zindi serivisi z’ikoranabuhanga zikoreshwa mu Rwanda, nk’uburyo bwo guhererekanya amafaranga binyuze kuri telefoni zigendanwa buzwi nka EKash, urubuga rw’Irembo rusabirwaho serivisi za Leta, nk’uburyo bworohereje abanyarwanda gukoresha ikoranabuhanga mu by’imari, ndetse no kugabanya icyuho cya ruswa.
Ibikorwaremezo bishingiye ku ikoranabuhanga byashyizweho na Leta y’u Rwanda, harimo n’indangamuntu koranabuhanga, bikubiye mu mushinga ugamije guteza imbere ubucuruzi na serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga, cyangwa se Rwanda Digital Acceleration Development Project (RDAP) mu cyongereza, aho u Rwanda ruwushyira mu bikorwa ku nkunga ya Banki y’isi ifite agaciro ka Miliyoni 200 z’amadolari ya Amerika.