Musenyeri John Rucyahana, umuvugabutumwa mu isura y’umuhanuzi Mose

Musenyeri John Rucyahana washyize itafari rikomeye mu bumwe n’ubudaheranwa bw’abanyarwanda binyuze mu mirimo myinshi yakoze, irimo iy’ivugabutumwa mu itorero rya Anglican mu Rwanda ndetse no kuyobora Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, yagaragaje isano iri hagati y’umurimo yakoze ndetse n’uw’umuhanuzi Mose uvugwa muri Bibiliya.

Musenyeri John Rucyahana, umuvugabutumwa mu isura y’umuhanuzi Mose

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na KPMedia24, Musenyeri John Rucyahana, yadusangije ubuzima yanyuzemo akiri muto, ari na bwo yakuyeho imbuto zo gutoza abanyarwanda muri rusange indangagaciro z’ubunyarwanda.

John Rucyahana, yavukiye i Butete mu karere ka Burera mu ntara y’amajyaruguru tariki 14 Ugushyingo mu mwaka wa 1945, atangira kwiga amashuri abanza mu gace avukamo, mbere y’uko umuryango we uhungira mu gihugu cya Uganda mu mwaka wa 1959, bitewe n’itotezwa ryakorewe abatutsi n’ubuyobozi bwariho mu Rwanda muri uwo mwaka.

Musenyeri Rucyahana, asobanura igihe cy’ubugimbi bwe nk’igihe cy’icuraburindi kuri we agira ati, “Icyo gihe, ubuto bwanjye bwaravangiwe. Intego zacu, ibyo twifuzaga, ibyiringiro byacu n’ibindi, byabaye bibi, noneho tuva muri bwa buzima bwo kumva ufite agaciro ko kwishimira uwo uri we, ubana n’umuryango, n’ibyiringiro byo kwiga tukagera kure. Mu by’ukuri, ibyo byose twatekerezaga, byabaye nk’ibisutswemo amazi akonje bavanye muri Frigo, noneho dutangira kubaho mu bwoba.”

Nubwo urugendo rwe nk’impunzi rwatangiriye mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, ubuzima ntibwigeze buba bwiza muri icyo gihe, kuko intambara yatangijwe na Pierre Mulele hagati y’umwaka wa 1963 kugeza mu mwaka wa 1968, ubwo yarwanyaga ubutegetsi bw’i Kinshasa, yageze i Goma aho yigaga, bigasaba ko anyura mu Rwanda kugira ngo ahungire mu gihugu cya Uganda nk’uko abisobanura ati, “Twaje kuva muri Kongo kubera intambara ya Mulele, kuko muri Goma hatangiye kuba imidugararo, bagafata abantu bakabajyana i Rwanda. Icyo gihe bafashe umuntu witwaga Butera, ndamwibuka, n’abandi bantu batatu babazana i Gisenyi barabica, bivamo n’imvururu muri Kongo, icyo gihe uwari uyoboye umujyi baramucyura, bitewe n’ugusakuza kw’abantu bo muri ONU. Ibyo bihe bibi, byatumye abanyeshuri bari bariyo tudafite aho ducumbika kandi tutamerewe neza tugenda.”

Mu myaka yo hagati y’umwaka wa 1965 n’umwaka wa 1967, urugendo rwe nk’impunzi, rwakomeje kumusharirira ubwo yari ageze i Bunyoro muri Uganda, aho asobanura ko hari imibu n’izuba ryinshi, bigatuma bamwe mu bahashyizwe nk’impunzi bahagwa. Musenyeri Rucyahana, asobanura ubukana bw’aho hantu agira ati, “Hari imibu, hari izuba riteye ubwoba, hameze nabi, abantu barapfa benshi cyane! Abahaguye, bishwe na Malaria, bicwa n’imirire mibi, barapfuye ari benshi cyane, ku buryo twahambaga kuva mu gitondo kugera nimugoroba, abandi bantu bapfuye tukabaraza.”

Ubwo yageraga i Kinyala muri Uganda ari na ho yaje kwakirira agakiza, Musenyeri John Rucyahana, asobanura ko kimwe mu byamubabaje ari ukubona bamwe mu bana bari bato kuri we batoragura za biswi zaguye hasi ati, “Aho ni ho nagize umutwaro wo kubona abana bacu batoragura za Biswi mu itaka, barwanira za biswi, babajugunyira nk’ujugunyira imbwa, birambabaza cyane! Byarambabaje cyane kubona abana bari bafite ibyiringiro, nanjye nari mfite ibyiringiro byo kuzaba umuntu no kuzagira icyo mba cyo, nkabona barumuna banjye n’abana b’ababyeyi bacu n’abana b’inshuti n’abavandimwe, bya byiringiro byo kuzagira agaciro bihinduka gutoragura ibyo hasi.”

Nubwo na we yari agikeneye kwiga, ariko uwo mubabaro watumye we na bagenzi be bake bashinga ishuri ryatangiranye abana 600, bakigishirizamo abo bana, ariko na bo biyigisha.

Nubwo nta bikoresho bari bafite, Musenyeri John Rucyahana, yishimira ko nyuma y’imyaka ine iryo shuri ritangiye, ryatsindishije ikizamini cya Leta riri ku mwanya wa mbere. Yagize ati, “Twageze ubwo nyuma y’imyaka nk’ine dutangiye iryo shuri, ishuri ryacu ryabaye irya mbere mu gutsindisha neza ikizamini cya Leta cy’amashuri abanza. Abo muri ako karere baribazaga ngo, ni nde wigisha bariya bana? Bariya barimu bambaye amakabutura, babigenjeje gute kugira ngo bariya bana batsinde kurusha abanyoro?”

Nyuma y’uko Musenyeri John Rucyahana na bagenzi be bahawe amahirwe yo kwiga mu mashuri nderabarezi kugira ngo bagire ubumenyi buhagije ku mwuga w’ubwarimu, Musenyeri John Rucyahana, abifashijwemo no kuvuga ubutumwa bw’ijambo ry’Imana, yaje kunguka igitekerezo cyo kutigisha abana amasomo asanzwe yo mu ishuri gusa, ahubwo no kubaremamo indangagaciro z’umunyarwanda w’ejo hazaza.

Musenyeri John Rucyahana, asobanura uwo murimo ukomeye yakoze agira ati, “Nyuma rero yo kurokoka no kuvuga ubutumwa, ba bana bacu, ntitwari tukibabwira ibyo kubara, guteranya n’ibindi ndetse no kubigisha andi masomo nk’uko andi mashuri abigenza, ahubwo tukabatoza no kuba abantu. Ntabwo ari ukuvuga amasomo y’imibare, siyansi cyangwa ibindi, oya, ahubwo twigishaga abana mu buryo bwo kubafasha kwishakira ibisubizo. Icyo dukeneye nk’abanyarwanda, mu by’ukuri ni imibare, cyangwa ni ukuba abantu? Icyo dukeneye, ni ukugira agaciro no kugira indangagaciro zishingiye ku muco.”

Muri uko kurema indangagaciro z’abana, Musenyeri John Rucyahana, yakoraga icyo umuntu yagereranya no kubahanurira ababwira ati, “Mwa bana mwe, u Rwanda ruzabakenera. Nubwo turi hano, ntabwo turi aba hano. Ni byo turi hano, tugomba gushimira Imana, tugomba kubana neza n’abantu ba hano, ariko hano si iwacu. Mugomba kumenya ko hari ahandi twavuye.”

Musenyeri Rucyahana, agereranya icyo umuntu yakwita ubuhanuzi n’ishusho ya Mose cyangwa Musa uvugwa muri Bibiliya, kuko uwo muhanuzi yabanje kuba mu mahanga nk’umucakara ariko agaherekeza Abayisiraheli kugera mu gihugu cy’isezerano.

Uretse kuba abigereranya, Musenyeri John Rucyahana, avuga ko yanakunze cyane imico y’uwo muhanuzi akanayigiraho agira ati, “Icyo nakunze cya Mose cy’icyo gihe, Farawo yaramubwiye ngo nimugende mujye kuramya iyo Mana yanyu mu butayu. Na we ati Oya! Twe tuzajyana n’abakecuru bacu n’abana bacu n’inka zacu n’imitungo yacu n’imbata zacu, nta cyo tuzasiga, byose bizakorera Uwiteka. Aho ni ho namenye ko agakiza katavuga ibyerekeye amarangamutima, ubwenge no gutekereza, ngo Rucyahana n’Imana mu ijuru, Rucyahana yapfuye ngo njye mu by’umwuka. Oya, namenye ko nkizwa wese n’ibikorwa byanjye byose.”

Nubwo ari mu kiruhuko cy’izabukuru ku myaka 80 y’amavuko, Musenyeri John Rucyahana ntiyigeze ahagarika kwigisha abana no kubatoza indangagaciro, kuko kuri ubu afasha abana batishoboye kubona amafaranga y’ishuri ndetse no gufasha ababyeyi babo gukora imishinga mito n’iciriritse yiganjemo iy’ubworozi.

Share