Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, aratekereza gukura igihugu cye mu muryango wo gutabarana wa Otan.
Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cy’abongereza (The Telegraph), yavuze ko ari gutekereza kuba yakura Leta zunze ubumwe za Amerika mu muryango wo gutabarana wa Otan, bitewe n’uko ibihugu binyamuryango bitamushyigikiye mu ntambara igihugu cye cyashoje kuri Iran gifatanyije na Isiraheli.
Uyu mutegetsi yabwiye icyo kinyamakuru ati, “Sinigeze nshibwa intege na OTAN, ndabizi ko bahoze n’ubundi badakomeye, nubwo bigaragaza nk’abakomeye, kandi Putin na we arabizi.”
Aya magambo ya Perezida Trump, arasa no kwerura ko yifuza gukura igihugu cye mu muryango wo gutabarana wa OTAN, dore ko yakunze kugaragaza iki gitekerezo mu bihe bitandukanye by’ubuyobozi bwe, ibyo bikanagaragazwa n’igitabo cyanditswe n’uwahoze ari umunyamabanga wa OTAN, Bwana Jens Stoltenberg, aho yanditse ko kuri Manda ya mbere ya Perezida Donald Trump, yakunze kugaragaza ibimenyetso byo gushaka gukura igihugu cye mu muryango wa Otan.
Amagambo ya Perezida Trump, aje n’ubundi umubano wa Leta zunze ubumwe za Amerika n’ibihugu byo ku mugabane w’uburayi utifashe neza, ahanini biturutse ku kuba bimwe mu bihugu birimo Ubwongereza, byaranze gufasha Leta zunze ubumwe za Amerika gufungura ku ngufu umuhora wa Hormuz wafunzwe na Iran.
Mu magambo asa n’aya Perezida Trump, umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga Marco Rubio, yavuze ko Leta zunze ubumwe za Amerika zizasuzuma neza umubano wazo n’umuryango wa Otan intambara yo muri Iran nirangira.
Marco Rubio yagize ati, “Ese uyu muryango, wabaye umuryango wungura uruhande rumwe gusa?” Yibajije atyo mu kiganiro n’itangazamakuru, abitewe no kuba ibihugu binyamuryango byarangiye Leta zunze ubumwe za Amerika gukoresha inkambi zabyo za Gisirikare n’ikirere cyabyo mu kugaba ibitero kuri Iran.
Amasezerano ashyiraho umuryango wo gutabarana wa OTAN, ntategeka ibihugu binyamuryango gushyigikira ibitero byakozwe n’igihugu kimwe, nk’uko Leta zunze ubumwe za Amerika zabigenje zigaba igitero kuri Iran. Gusa mu ngingo ya 5 y’aya masezerano, harimo ko mu gihe igihugu kinyamuryango gitewe, by’umwihariko mu bice bigenzurwa na cyo, aba ari muryango wose uba utewe, ibihugu byose binyamuryango bigomba gufatira hamwe umwanzuro wa politiki mbere y’uko ibikorwa byo kurwanya uwabateye bitangira, ndetse kandi, buri gihugu kinyamuryango gifite uburenganzira bwo kwifatira igisubizo cyacyo, ndetse ntikinategekwa gukoresha ingabo zacyo. Amakimbirane yose ari hanze y’ubutaka bw’umuryango wa OTAN, harimo n’ikibazo cy’intambara yo muri Iran, ntikiri mu masezerano ashyiraho uyu muryango, ibyatumye ibihugu binyamuryango bisa n’ibiceceka muri iyi ntambara.
Birasa n’aho amagambo ya Perezida Trump nta cyo azahindura, kuko byinshi mu bihugu binyamuryango muri OTAN bisa n’ibitarahindura uruhande mu ntambara yo muri Iran. Nk’ubu, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza SIR Keir Starmer, yavuze ko igihugu cye kititeguye kujya muri iyi ntambara, ahubwo ko cyiteguye kwakira ibiganiro hamwe n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga mu rwego rwo gufungura umuhora wa Hormuz.
Mu kiganiro SIR Keir Starmer yagiranye n’itangazamakuru mu murwa mukuru w’Ubwongereza ari wo Londres, yagize ati, “Ngomba guhagararira inyungu zacu.” Uyu muyobozi kandi yanongeyeho icyifuzo cy’igihugu cye ko ari ukugabanya umwuka mubi hagati y’impande zishyamiranye binyuze muri dipolomasi, kugira ngo ibikomoka kuri peteroli bidakomeza guhenda cyane.
Kugeza ubu, umuhora wa Hormuz uracyari umutima w’ikibazo cyatejwe n’iyi ntambara, kuko ifungwa ryawo ryatumye igiciro cy’akagunguru ka Peteroli itunganyijwe kirenga amadolari 100 y’abanyamerika, nubwo igiciro cyako cyagiye kigabanuka buhoro buhoro, bitewe n’amagambo yagiye avugwa n’abayobozi ba Leta zunze ubumwe za Amerika na Iran, ko intambara ishobora kurangira vuba, nubwo kuri Iran by’umwihariko, Perezida w’iki gihugu Masoud Pezeshkian, we yavuze ko iyi ntambara izarangira niba igihugu cye gihawe ibihamya ko kitazongera guterwa, naho Perezida Trump we ku ruhande rwa Leta zunze ubumwe za Amerika akaba yaravuze ko iyi ntambara izarangira mu byumweru bike.
Amakimbirane mu muryango wo gutabarana wa OTAN, ntiyatejwe n’intambara yo muri Iran gusa, kuko no mu minsi yashize, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yashyiriyeho imisoro y’inyongera ku bihugu byose byabangamiye ko Leta zunze ubumwe za Amerika zigarurira zikanagenzura ikirwa cya Greenland, gifatwa nk’igice kiyoborwa n’igihugu cya Denmark gisanzwe ari n’igihugu kinyamuryango muri Otan. Perezida Trump, yavuze ko igihugu cyose kizitambika icyifuzo cye cyo kwigarurira Greenland kizahura n’ibibazo by’ubukungu, ndetse anavuga ko Denmark iyoboye ikirwa cya Greenland mu buryo yise “urwenya”