Isiraheli yatangaje ko yishe Minisitiri ushinzwe ubutasi muri Iran

Isiraheli yatangaje ko yishe Minisitiri ushinzwe ubutasi muri Iran

Minisitiri w’ingabo wa Isiraheli, Israel Katz, ni we watangaje iby’urupfu rwa Ismaile Khatib wari minisitiri w’ubutasi muri Iran. Khatib, yaguye mu bitero Isiraheli yagabye mu murwa mukuru wa Iran ari wo Tehran, mu ijoro ryo kuwa kabiri rishyira kuwa gatatu tariki 18 Werurwe 2026.

Itangazo rya Israel Katz, rikomeza rivuga ko minisitiri w’intebe wa Isiraheli, Benjamin Nettanyahu, yatanze uruhushya rwo kwica abayobozi bakuru bo muri Iran, igihe cyose ingabo za Isiraheli zabona uburyo bwo kubica, bidasabye kwemezwa n’inzego nkuru za politiki muri Isiraheli.

Uretse Ismaile Khatib, Isiraheli kuwa kabiri tariki 17 Werurwe 2026, yari yatangaje ko yishe umunyamabanga w’inama nkuru y’umutekano muri Iran witwa Ali Larijani, n’abandi bayobozi batandukanye bari kumwe na we.

Kuva tariki 28 Gashyantare 2026, ibitero bya Leta zunze ubumwe za Amerika zifatanyije na Isiraheli byagabwe kuri Iran, bimaze guhitana ubuzima bw’abantu barenga 1000, barimo uwari umuyobozi w’ikirenga wa Iran Ali Khamenei, abayobozi batandukanye b’ingabo za Iran, ndetse n’abayobozi banyuranye b’inzego za politiki muri iki gihugu.

Share