Umuhanzikazi Taylor swift yongeye kuvugisha benshi mu myiteguro y’ubukwe bwe.

Imyiteguro y'ubukwe bw'umuhanzikazi Taylor Swift n'umukinnyi w'icyamamare wa NFL, Travis Kelce, buteganijwe kuri uyu wa gatanu ikomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku Isi ,aho ikomeje kwiiganza mu mitwe y 'ibitangazamakuru ndetse abakunzi baba bombi bakaba bategerezanije ibi birori amatsiko.

Umuhanzikazi Taylor swift yongeye kuvugisha benshi mu myiteguro y’ubukwe bwe.
Umuhanzikazi Taylor swift yongeye kuvugisha benshi mu myiteguro y’ubukwe bwe.

Taylor Swift na Travis Kelce batangiye gukundana mu 2023, nyuma baza gutangaza ko bateganya kurushinga. Kuva icyo gihe, urukundo rwabo rwakomeje gukurikirwa n'abafana babo benshi ku Isi, bituma amakuru yose abarebana na bo aba imwe mu nkuru zikurikirwa cyane mu myidagaduro.

Nubwo aba bombi bahisemo kugira ibanga byinshi ku bijyanye n'amakuru y'’ubukwe bwabo,  ibitangazamakuru mpuzamahanga agaragaza ko imyiteguro igeze kure. Mu mujyi wa New York, hitezwe kubera ibikorwa byinshi bifitanye isano n’ubu bukwe, ndetse inzego z’umutekano zikaba zarafashe ngamba zo kurinda abatumirwa n’ahazabera ibirori, bitewe n’ubwamamare bw’aba bombi n’ubwinshi bw’abafana bashobora kuhahurira.

Taylor Swift ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye ku Isi, akaba yarubatse umwuga urangwa n’indirimbo zakunzwe cyane ndetse n’ibihembo byinshi yegukanye. Travis Kelce na we ni umwe mu bakinnyi b’ikirangirire muri shampiyona ya NFL muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kuba bombi ari ibyamamare byamenyekanye mu nzego zitandukanye byatumye urukundo rwabo rukurikirwa cyane kuva rwatangira.

Mu gihe umunsi w'ubukwe ugenda wegereza, ibitangazamakuru byinshi bikomeje kugerageza kumenya amakuru arambuye ajyanye n’aho buzabera, abatumirwa ndetse n’ibindi bikorwa byateguwe. Icyakora, Taylor Swift na Travis Kelce bakomeje guhitamo kutagira byinshi batangaza ku mugaragaro, bagamije kurinda ubuzima bwabo bwite no gutuma uwo munsi uba uwihariye ku miryango n’inshuti zabo.

N'ubwo kugeza ubu hataratangazwa ku mugaragaro aho ubukwe buzabera cyangwa urutonde rw'abatumirwa, abakurikiranira hafi imyidagaduro bavuga ko bushobora kuba kimwe mu birori by'ibyamamare bizavugwa cyane muri uyu mwaka. Abafana bo bakomeje gutegereza ko aba bombi batangaza amakuru arambuye ku munsi wabo w'amateka.

Share