Imvura nyinshi yaguye bitunguranye mu Buhindi yahitanye abantu 46, abarenga 200 baburirwa irengero
Abantu 46 bapfuye naho abarenga 200 baburirwa irengero nyuma y’imvura nyinshi yaguye bitunguranye mu ntara ya Kashimiri mu gihugu cy’ubuhindi, nk’uko abayobozi babivuze kuri uyu wa kane.

Ibi bikaba ari ubwa kabiri ibi biza bibaye mu misozi ya Himalaya mu gihe kitageze ku cyumweru kimwe n’igice.
Ibi byabereye mu mujyi wa Chasoti wo mu karere ka Kishtwar, ahasanzwe habera urugendo rw’abanyamadini. Ibi bibaye hashize icyumweru kirenga umwuzure ukomeye n’isuri byangije umudugudu wose muri Leta ya Himalaya ya Uttarakhand.
Umwuzure wasenye igikoni rusange n’ahakorewa uburinzi mu rwego rw’umutekano byari byashyizwe mu mudugudu nk’ahantu ho gucumbika mu rugendo rwo gusura urusengero rwa Machail Mata, nk’uko umwe mu bayobozi, utifuje ko amazina ye atangazwa kuko atemerewe kuvugana n’itangazamakuru kuri ibi byabaye, yabivuze.
Ati: “Abanyamadini benshi bari bateraniye gufata amafunguro y’amanywa, hanyuma batungurwa n’amazi araatwara”
Urugendo rwa Machail (Machail yatra) ni urugendo ruzwi rwo gusura urusengero rwa Machail Mata ruri ku misozi miremire ya Himalaya, urusengero rw’imwe mu mashusho y’Imana yitwa Durga, kandi abanyamadini bajya kuri urwo rusengero n’amaguru baturutse Chasoti, aho umuhanda w’imodoka urangirira.
Amashusho ya televiziyo yerekanye abanyamadini barira bafite ubwoba ubwo amazi yuzuraga umudugudu.
Ibi byabaye ahagana saa tanu n’igice za mu gitondo ku isaha yaho, nk’uko Ramesh Kumar, Komiseri w’akarere ka Kishtwar, yabibwiye ibiro ntaramakuru by'abanya Asia (ANI), yongeraho ko abapolisi bo mu gace n’inzego zishinzwe guhangana n’ibiza bageze aho byabereye.
Nk’uko Ikigo cy’Ubugenzuzi bw’Ikirere mu gihugu cy’u Buhindi kibivuga, cloudburst ni imvura nyinshi igwa bitunguranye irengeje milimetero 100 mu isaha imwe gusa, ishobora guteza imyuzure yihuse, inkangu n’ibyangiza byinshi, cyane cyane mu misozi mu gihe cy’imvura y’umuhindo.
Ibiro by’ikirere bya Srinagar byavuze ko hateganijwe imvura nyinshi mu turere twinshi twa Kashimiri muri iki cyumweru, harimo na Kishtwar, bisaba abaturage kwirinda kuguma hafi y’inyubako zidafite imbaraga, amapoto y’amashanyarazi n’ibiti bishaje kuko hari amahirwe y’isuri n’imyuzure yihuse.