Fidele Mutabazi Yanditse Amateka Muri Signis Africa.
Umupadiri w’Umunyarwanda, yatorewe kuyobora ihuriro ry’ibitangazamakuru Gatolika rya Signis ishami rya Afurika, signis akaba ari ihuriro mpuzamahanga rihuza ibitangazamakuru Gatolika ndetse n’abakora akazi k’itumanaho muri Kiliziya Gatolika ku isi yose.
Fidele Mutabazi, yatorewe uyu mwanya kuwa 3 Kanama 2026, ubwo inama mpuzamahanga y’iri huriro ihurije hamwe abayobozi b’ibitangazamakuru Gatolika hirya no hino ku isi ndetse n’inzobere mu itumanaho yatangiraga i Kigali.
Uyu mupadiri ufite imyaka 41 y’amavuko, abaye Umunyarwanda wa mbere utorewe kuyobora iri huriro, akaba asimbuye Umupadiri ukomoka mu gihugu cya Nigeria, Walter Chikwendu Ihejirika, wayoboraga iri huriro mu myaka umunani ishize.
Biteganyijwe ko Fidel Mutabazi azayobora Signis Africa muri Manda y’imyaka ine ishobora kongerwa inshuro imwe.
Akimara gutorwa, yavuze ko azibanda cyane ku kongera imbaraga mu bufatanye hagati y’ibitangazamakuru Gatolika byo kuri uyu mugabane, binyuze mu kubaka uburyo buhamye bw’imikoranire binyuze mu gushyigikirana, gusangira ibikoresho ndetse no guterana inkunga. Yagize ati, “Ikizibandwaho cyane, ni ukubaka imikoranire ikomeye y’abanyamakuru n’ibitangazamakuru Gatolika ku mugabane wa Afurika, by’umwihariko mu gice cya Afurika yo hagati ndetse n’u Rwanda, binyuze mu gusangira ibikoresho, kubaka imikoranire itajegajega ndetse no gushyigikirana.”
Fidele Mutabazi, ubusanzwe ni we munyamabanga mukuru wa Komisiyo ishinzwe itangazamakuru mu nama nkuru y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda (CEPR), akaba n’umuyobozi w’ikinyamakuru cyitwa Kinyamateka cyegamiye kuri Kiliziya Gatolika.
Fidel Mutabazi usanzwe ari Umupadiri wa Diyoseze ya Kabgayi, yahawe isakaramentu ry’ubusasaridoti kuwa 2 Kanama 2014. Yahise atangirira imirimo ye ya gishumba mu ishuri rya Collège Sainte Marie Reine Kabgayi hagati ya 2014 na 2015.
Hagati ya 2015 na 2019, Fidele Mutabazi yakomereje ubutumwa bwe muri Paruwasi ya Mushishiro, akabufatanya no kwiga amasomo y’itangazamakuru n’itumanaho mu ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi “Institut Catholique de Kabgayi” (ICK), ari bwo yahise atangira kuyobora ikinyamakuru Kinyamateka nyuma yo gusoza amasomo ye.
Fidele Mutabazi, yinjiye mu ihuriro rya Signis Africa mu mwaka wa 2021, maze mu mwaka wakurikiyeho, atorerwa guhagararira akarere ka Afurika yo hagati mu nama y’ubutegetsi ya Signis Africa.