Dosiye z’abakurikiranweho gukora inzoga zitujuje ubuziranenge zashyikirijwe ubushinjacyaha.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko abantu 78 batawe muri yombi bakurikiranweho gukora izoga zitujuje ubuziranenge, dosiye zabo zashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubushinjacyaha.

Dosiye z’abakurikiranweho gukora inzoga zitujuje ubuziranenge zashyikirijwe ubushinjacyaha.

Izo dosiye, zashyikirijwe ubushinjacyaha kuwa mbere tariki 10 Kanama 2026, igitangiza intambwe nshya ku iperereza ry’uko bagize uruhare mu gukora no gukwirakwiza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Dr. Murangira yagize ati, “Abakekwaho ibyaha barashinjwa kuba barahaye undi muntu ikinyabutabire gishobora kumuhitana cyangwa kigahungabanya bikomeye ubuzima bwe, baranashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano, kunyereza umutungo no kutubahiriza amabwiriza y’ubuyobozi.”

Bamwe mu batawe muri yombi, beretswe itangazamakuru tariki 6 Kanama 2026, nyuma y’iperereza ryari rimaze igihe rikorwa ku nganda zavuzweho gukora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge.

Bamwe mu batawe muri yombi bagarutsweho cyane, harimo Samuel Ntihanabayo uzwi ku izina rya Kazungu, akaba yari umuyobozi mukuru w’uruganda rwa Ingufu Gin ltd, Fulgence Twahirwa wari ushinzwe ubuziranenge muri urwo ruganda, ndetse na Donias Katushabe wari ushinzwe umusaruro w’uruganda.

Mu ruganda rwa Kerry Taste & Nutrition Rwanda Ltd, hatawe muri yombi Oluwatosin Ajayi wari ushinzwe ibikorwa, Belinda Kayihura Mudahogora wari ushinzwe umusaruro w’uruganda, hamwe na Peter Hamuduni wari ushinzwe ikwirakwizwa ry’ibicuruzwa.

Abandi batawe muri yombi twavuga, ni Juvenal Ndayisenga, nyir’uruganda rwa Bio Hap Ltd, Eric Gatare, nyir’uruganda rwa Ebeneser Company Ltd, Alexandre Bereti wari ushinzwe umusaruro w’uruganda rwa Sakaza Fruits Processing Ltd, Gilbert Safari wari umuyobozi w’urwo ruganda, Olivier Uwishema wari ushinzwe umusaruro w’uruganda rwa Sina Gerard/Ese Urwibutso, Beatrice Gahongayire, nyir’uruganda rwa Africana Buffalo Product Ltd, n’abandi batandukanye. 

Mu byumweru bike bishize, ubuyobozi bwatangije igikorwa cyo kumena ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, iperereza ku babikwirakwiza, ababikora ndetse n’ababicuruza, bunakora kandi ubukangurambaga bwo gusaba abaturage kwirinda kunywa ibyo binyobwa.

Kuva ukwezi kwa Kanama kwatangira, amalitiro amagana y’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge zaramenwe, ndetse inganda zirenga 140 zavuzweho kubikora zirafungwa.

Ibi bikorwa byose, byaje bikurikira impungenge zagaragajwe ku kuba ibi binyobwa bigira ingaruka mbi ku buzima bw’uwabinyoye.

Inzego z’ubuzima, zemeza ko kuva uyu mwaka wa 2026 watangira, Abanyarwanda barenga 50 bamaze kwitaba Imana, ndetse abandi barenga ijana bagize ikibazo cyo gutakaza ubushobozi bwo kubona. Kugeza ubu kandi, abarenga 500 bari kwitabwaho n’abaganga, ibi byose bigahuzwa n’ikoreshwa ry’ibi binyobwa

Share