U Rwanda ntirushyigikiye gutandukana kwa Somalia na Somaliland

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko idashyigikiye umugambi umaze iminsi wo kwitandukanya kwa Somalia n’Intara ya Somaliland, ishimangira ko igikenewe ari ugushyira imbaraga mu nzira y’amahoro n’iterambere hubahirijwe amategeko mpuzamahanga.

U Rwanda ntirushyigikiye gutandukana kwa Somalia na Somaliland

Ni icyemezo Leta y’u Rwanda yatangaje mu ijoro ryo ku wa 28 Ukuboza 2025 binyuze mu itangazo yashyize hanze.

Yavuze ko ku kibazo cya Somalia na Somaliland ishyigikiye ibyatangajwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika Yunze Ubumwe, yombi Somalia ibarizwamo.

EAC yavuze ko “Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wemera Repubulika ya Somalia nk’igihugu kimwe kiyobowe na Guverinoma ya Somalia.”

Uyu muryango kandi wavuze ko wemera imbibi za Somalia zashyizweho ubwo iki gihugu cyabonaga ubwigenge.

Uti “EAC urasaba ko himakazwa ubumwe no kubaha ubusugire bwa Repubulika ya Somalia ndetse ugasaba abafatanyabikorwa bose kubaha amategeko mpuzamahanga ajyanye n’ubusugire bw’ibihugu.”

Impaka ku itandukana rya Somalia na Somaliland zongeye kuzamuka bitewe ahanini n’ibyatangajwe na Israel mu minsi mike ishize.

Tariki ya 26 Ukuboza 2025 ni bwo Minisitiri w’Intebe n’uw’Ububanyi n’Amahanga ba Israel bashyize umukono ku itangazo ryemeza ko Somaliland ari igihugu cyigenga, bagaragaza ko biteguye gutangira ubufatanye hagati y’impande zombi mu rwego rw’ubuhinzi, ubuzima, ikoranabuhanga n’ubukungu.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yahamagaye kuri telefone Perezida wa Somaliland, Dr. Abdirahman Mohamed Abdalla, amushimira imiyoboere ye n’uko “yiyemeje guharanira umutekano n’amahoro”, anamusaba kuzasura Israel mu gihe kiri imbere.

Perezida wa Somaliland yatangaje ko tariki ya 26 Ukuboza ari umunsi w’amateka kuko ku nshuro ya mbere iyi Leta yabonye igihugu cya mbere cyemeza ko ari igihugu cyigenga. Kuri we, ibyo ni byo baharaniye mu gihe kirenga imyaka 30.

Ati "Iyi ntambwe ishimangira ukuri kugaragara kuva kera. Somaliland yujuje ibisabwa n’amategeko, politiki n’inzego kugira ngo yemerwe nk’igihugu ku rwego mpuzamahanga.”

Somalia yamaganye icyemezo cya Leta ya Israel ku ikubitiro, ivuga ko kwemeza Somaliland nk’igihugu bivogera ubusugire bwayo. Yasobanuye ko Somaliland ikiri igice cy’igihugu nubwo imaze imyaka 30 ifite inzego zigenga.

Leta ya Somalia yanaburiye amahanga ko kwemeza Somaliland nk’igihugu cyigenga byashyira mu kaga umutekano wo mu Ihembe rya Afurika, bigatera n’andi matsinda y’abaturage bo muri iki gihugu gushaka kwitandukanya na cyo.

Yagize iti “Leta Yunze Ubumwe ya Somalia irahamagarira abaturage gukomeza kunga ubumwe, kuba maso no kudacogora mu kurengera ubusugire n’ubwigenge bw’igihugu. Irahamagarira ibihugu byose n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga kubaha amategeko mpuzamahanga, kubahiriza amahame yo kutivanga mu bibazo by’abandi, kurengera ubusugire bw’ibihugu no kugira imyitwarire iboneye mu nyungu z’amahoro, ituze n’umutekano mu Ihembe rya Afurika.”

Somaliland ni intara ya Somalia ifite ubuso bwa kilometerokare 176.120. Iherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’iki gihugu, ikagira abaturage barenga miliyoni 6.

Somalia na Somaliland ntibyahoze ari igihugu kimwe ahubwo umwanzuro wo kwihuza wafashwe mu 1960.

Somaliland tubona uyu munsi yari izwi nka British Somaliland kuko yakolonijwe n’Abongereza. Igice cy’amajyepfo cya Somaliya cyo cyitwaga Italian Somaliland kuko cyakolonijwe n’Abataliyani.

Nyuma yo kwihuza ibi bice byombi byiswe Repubulika ya Somalia.

Umwanzuro wo kwihuza kw’ibi bice byombi ntiwagenze neza, kuko nyuma y’igihe gito abo muri Somaliland batangiye gushaka kongera kwigenga kubera impamvu za politike n’ubukungu.

U Rwanda rwamaganye gucikamo ibice kwa Somalia mu gihe ibihugu byombi bifitanye umubano mwiza.

Ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, kurwanya iterabwoba n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro no kurwanya icuruzwa ry’abantu.

Ibi bihugu kandi byifatanya mu kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, ikwirakwizwa ry’intwaro nto rinyuranyije n’amategeko, guhanahana amakuru no gusangira ubunararibonye hagati ya Polisi no guteza imbere amahugurwa no kubaka ubushobozi.

 

Share