Kamonyi: Ingamba nshya mu burezi nyuma y’imyanya mibi mu bizamini bya Leta
Akarere ka Kamonyi katangaje ko hari ingamba nshya zafashwe zigamije kuzamura ireme ry’uburezi nyuma y’uko mu mwaka w’amashuri wa 2024–2025 kagize ku myanya mibi mu gutsindisha abanyeshuri mu byiciro bitandukanye by’amashuri mu bizamini bya Leta.
Byatangajwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Sylvère Nahayo, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu cyumba cy’Inama cy’Intara y’Amajyepfo ku wa Gatanu, tariki 29 Ugushyingo 2025.
Dr Nahayo yavuze ko ubuyobozi bw’Akarere bwicaye bugafata ingamba zifatika zo guhindura isura y’uburezi muri Kamonyi.
Yagize ati: "Icya mbere twakoze ni uko ibigo byatsinze neza twabishyize imbere mu rwego rwo kwigirwaho. Ibigo bititwaye neza twabohereje mu rugendoshuri kugira ngo barebe uburyo bagenzi babo babigeraho, nabo babishyire mu mibereho y’amashuri yabo."
Dr Sylvère Nahayo, Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi avuga ko hari ingamba zafashwe zigamije kongera urwego rw'imitsindire y'abanyeshuri
Yongeyeho ko bashyizeho uburyo bw’isuzuma rihoraho ku banyeshuri cyane cyane abo mu mashuri asoza ibyiciro.
Ati: "Dufite uburyo bushya bwisuzuma buhoraho kugira ngo abana, cyane cyane abasoza ibyiciro, bamenyere gutegura neza ibizamini bya Leta. Turakurikirana n’abarezi kugira ngo ubwitabire bwabo butagira icyuho gituma abana badafashwa uko bikwiye."
Uyu muyobozi yanavuze ko hari uburyo bwashyizweho bwo gukurikirana imyigishirize y’abarimu ku mashuri.
Ati: "Twashyizeho amatsinda azajya akurikirana uburyo abarimu bigisha buri munsi. Ibi bizadufasha kumenya aho ikibazo kiri, kandi tubikemure tutarinze gutegereza ibizamini bya Leta, Turizera ko izi ngamba, hamwe n'izindi tuzakomeza kunonosora, zizafasha abana bacu kwitwara neza mu mwaka utaha "
Vestine Mukarusagara Umubyeyi ufite abana babiri mu mashuri abanza avuga ko kuba Akarere kasubiye inyuma byateye impungenge ababyeyi, ariko ko ingamba zafashwe zibaha icyizere.
Ati: "Iyo umwana ataza mu myanya myiza biratuzahaza nk’ababyeyi. Ariko kubona ubuyobozi bwafashe ingamba bitwongerera icyizere. Twifuza ko abarimu bahabwa imbaraga n’ibikoresho bihagije."
Yongeyeho ko ababyeyi nabo bagomba guhindura imyumvire ku nshingano bafite.
Ati: "Uburere n’uburezi ntibisigirwa ishuri gusa. Natwe tugomba gushyiraho umusanzu mu gufasha abana mu masomo yabo."
Naho Jean Bosco Nkurunziza, Umubyeyi w’umunyeshuri wa Tronc Commun mu murenge wa Rukoma avuga ko ikibazo cy’ubucucike cyari kimaze imyaka gifata indi ntera, bityo kongera ibyumba by’amashuri ari intambwe ikomeye.
Ati: "Muri bimwe mu bigo, umwarimu yigishaga abana barenga 65. Nka se w’umwana, nzi neza ko umwana wanjye atashoboraga kubona umwanya uhagije wo kubazwa ibibazo. Ibyumba byiyongereye, turabishimira cyane."
Mu bizamini bisoza amashuri abanza, Kamonyi yaje ku mwanya wa 27 mu turere 30, ku mpuzandengo ya 69.46%. Mu cyiciro gisoza icyiciro rusange (Tronc Commun), aka karere kaje ku mwanya wa 29, ku manota 45%, naho mu cyiciro gisoza amashuri yisumbuye kabaye aka nyuma (30) n’amanota 85%.
Akarere ka Kamonyi kaje ku mwanya wa 27 mu bizamini bisoza amashuri abanza, n’impuzandengo ya 69.46%.
Mu cyiciro cya Tronc Commun, Kamonyi yaje ku mwanya wa 29 ku manota 45%.
Mu cyiciro gisoza amashuri yisumbuye, Kamonyi yaje ku mwanya wa nyuma mu turere 30, n’amanota 85%.