Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva Ari I Harare mu Nama ya COMESA.

Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva, yageze i Harare kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ukwakira 2026, akaba yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize umuryango w’isoko rusange ry’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo n’iy’Iburasirazuba (COMESA) igomba gutangira kuri uyu wa kane tariki 22 Ukwakira 2026.

Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva Ari I Harare mu Nama ya COMESA.

Muri iyi nama, Minisitiri w’Intebe, azayihagarariramo Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Ingingo nyamukuru zizaganirwaho n’ibihugu binyamuryango, ni uguteza imbere ubucuruzi, ishoramari ndetse n’inganda.

Iyi nama, igiye kuba ku nsanganyamatsiko igira iti, “Isoko rimwe, icyerekezo kimwe.” Ni mu rwego rwo guteza imbere urwego rw’inganda, ishoramari n’ibihugu binyamuryango bikagira amahirwe angana kuri iri soko. 

Abitabiriye iyi nama, bitezweho kuganira ku buryo ishoramari ryatezwa imbere, by’umwihariko mu kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi, inganda ndetse n’ubucukuzi.

Iyi nama kandi, izanatangarizwamo gahunda y’ibikorwa bizakorwa n’uyu muryango hagati y’umwaka wa 2026 n’uwa 2030, ndetse hakazanasuzumwa aho kugira amahirwe angana kw’ibihugu binyamuryango bigeze bishyirwa mu bikorwa.

Iyi nama, ije ikurikira inama y’uyu muryango yigaga ku iterambere ry’inganda zitangiza ibidukikije yiswe “COMESA Green Industry Connect” yabaye kuwa 19 Ukwakira, iyigaga ku bucuruzi yiswe “COMESA Business Forum” yabaye kuwa 20 Ukwakira, ndetse n’iyahuje Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu binyamuryango yabaye kuwa 21 Ukwakira. 

Iyi nama, yahurije hamwe abayobozi bo mu nzego zinyuranye z’ibihugu, abacuruzi, abashoramari, n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere, mu rwego rwo gufatira hamwe ingamba zo kwihutisha iterambere ry’inganda, ishoramari n’ubucuruzi mu karere. 

Umuryango wa COMESA, ugizwe n’ibihugu 21, biherereye mu bice bitandukanye by’umugabane wa Afurika birimo Amajyepfo, Amajyaruguru, Iburasirazuba ndetse na Afurika yo Hagati.

Share