Urubyiruko Ruributswa Ko Gukoresha Nabi Imbuga Nkoranyambaga Bishobora Gutuma Rubura Akazi.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga no guhanga udushya Paula Ingabire, yasabye urubyiruko kwitondera uburyo rukoresha imbuga nkoranyambaga, asobanura ko imyitwarire mibi kuri izo mbuga, ishobora gutuma rubura amahirwe y’akazi.

Urubyiruko Ruributswa Ko Gukoresha Nabi Imbuga Nkoranyambaga Bishobora Gutuma Rubura Akazi.

Minisitiri Paula, yatanze ubwo butumwa kuri uyu wa gatatu tariki 21 Ukwakira 2026, ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yaganiraga n’urubyiruko rwo hirya no hino mu gihugu rurenga ibihumbi icumi rwahuriye mu nyubako ya BK Arena.

Minisitiri Ingabire Paula, yasobanuye ko ikoranabuhanga riri guhindura isi, kandi riri gutanga amahirwe y’akazi, asaba urubyiruko kwitegura gufatirana ayo mahirwe.

Yabajije urubyiruko ati, “Isi iri guhinduka kubera ikoranabuhanga, kandi ikoranabuhanga riri kugira uruhare mu guhanga imirimo. Ese twe turi gukora iki mu kwitegura gukora iyo mirimo?” 

Ashingiye kuri Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), Minisitiri Paula, yibukije urubyiruko ko umuntu umwe muri bane uri hagati y’imyaka 16 na 30 y’amavuko ari umushomeri, akangurira urubyiruko guhora rwihugura kandi rwunguka ubumenyi bushya.

Minisitiri Paula, yashimangiye ko kuba umunyamwuga, gukora cyane no kugira imico myiza ari ingirakamaro cyane mu kubaka ejo heza h’urubyiruko, yongeraho ko ibyo byose bigomba kubaranga mu byo bakora mu buzima bwabo bwa buri munsi harimo n’imbuga nkoranyambaga.

Yagize ati, “Imirimo turi kuvugaho, ishobora kuboneka mu mwaka utaha, mu myaka itatu cyangwa mu myaka icumi iri imbere. Iyo umukoresha agiye gushaka uwo yaha akazi, ashobora no kureba uko witwara ku mbuga nkoranyambaga. Icyo ni kimwe mu bishobora kukugaragaza.” 

Minisitiri Paula, yabwiye urubyiruko ko uretse imyirondoro y’abasaba akazi, abakoresha bashobora no kubasuzumira ku myitwarire yabo yo ku mbuga nkoranyambaga, kugira ngo bamenye ibibashishikaza.

Yagize ati, “Ni byiza kugira umwirondoro, ariko hari ibindi umukoresha aba ashaka kumenya. Ashobora kwibaza ati, ‘Ese uyu muntu mpora mbona ku mbuga nkoranyambaga, azijyaho kubera iki? Ese azikoreraho iki?’”

Minisitiri Paula Ingabire, yasabye urubyiruko gutekereza cyane ku byo babona bakanabisangiza abandi ku mbuga nkoranyambaga, bakirinda gukurikira buhumyi ibikwirakwizwa kuri izo mbuga, ariko cyane cyane bakirinda ibigare.

Share