Perezida Kagame Aranenga Umuco wo Gusesagura mu Bukwe.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, arasaba Abanyarwanda kwirinda gusesagura mu bukwe, ashimangira ko ingo zikivuga zikwiye gushyira imbaraga mu gufata ingamba zo kubaka umuryango utekanye kandi utajegajega, aho gushyira imbaraga mu kumarira imitungo mu birori.
Umukuru w’igihugu, yatanze ubwo butumwa kuri uyu wa 21 Ukwakira 2026, ubwo yaganiraga n’urubyiruko rusaga 10,000 rwaturutse hirya no hino mu gihugu rwahuriye mu nyubako ya BK Arena, aho yifashishije urugero rumwe rw’umuntu yafashije kwiga no kubona akazi.
Perezida Kagame, yavuze ko yishyuriye uwo muntu amafaranga y’ishuri kugera no ku rwego rwa Kaminuza. Umukuru w’igihugu, avuga ko hari imico yabonaga ko ishobora kumusubiza inyuma, bityo akamugira inama yo kuyirinda.
Yagize ati, “Ariko uko nabanaga na we kose, namubonagamo utuntu, nkagerageza kumubwira ‘Ariko utu tuntu tuzakwangiza kandi ntacyo ubuze, ibyo ushaka byose ndabigukorera, nta mpamvu yo kwangirika’.”
Ubwo uwo muntu yari amaze gukura ashaka gukora ubukwe, yegereye Perezida Kagame, amusaba inkunga yo gukora ubukwe, avuga ko biri kumugora kubona ingengo y’imari y’ibyo birori.
Perezida Kagame, yavuze ko uwo mugabo yamuhaye agapapuro k’urutonde rw’ibizakoreshwa muri ubwo bukwe, aho igiteranyo cyabyo cyageraga hafi kuri Miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Yagize ati, “Naramurebye ndamubaza nti, ‘Ese ninguha ayo mafaranga yose, ibibazo ufite bizaba bikemutse?’ Na we aransubiza ati, ‘Cyane rwose!’”
Perezida Kagame, yavuze ko yaje kumenya nyuma ko uwo mugabo yegereye abandi bantu barimo abacuruzi bakomeye, abasaba inkunga yo gukorera ubukwe bwe muri hoteli ihenze cyane.
Umukuru w’igihugu, yavuze ko yabwiye uwo muntu ko azamufasha gukora ubukwe, ariko amubaza impamvu ashaka guhendwa na hoteli itari iye.
Perezida Kagame, yasobanuye ko yemereye uwo muntu kumuha ubusitani bwo muri Village Urugwiro, amwubakiramo amahema meza, amuha abashinzwe umutekano bemerera abatumirwa kwinjira, ndetse anafasha abageni n’ababaherekeje kubona imyenda yaguzwe hanze y’igihugu.
Perezida Kagame, avuga ko yabajije uwo muntu umubare w’abazitabira ubukwe bwe, na we amusubiza ko bagera hafi kuri magana atandatu. Perezida Kagame, yabwiye uwo muntu ko bamwe muri bo bashobora gusinda bakagera aho bibaza ubukwe bajemo ubwo ari bwo.
Perezida Kagame, avuga ko yabwiye uwo muntu kutazana ibisindisha ahagombaga kubera ubukwe, ko ahubwo bakoresha imitobe, ikawa, icyayi n’ibindi binyobwa bidasindisha.
Umukuru w’igihugu, avuga ko yemereye uwo muntu kumuha Miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda yari yamusabye, ariko ko azayamuha nyuma y’ubukwe.
Yagize ati, “Namubwiye ko nshaka ko akoresha izo Miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda nyuma y’ubukwe, agashaka ikintu cyamufasha kubaka urugo rwe, aho kuyaha abantu bakayanywera kugeza ubwo nta gisigaye. Uko ni ko nabigenjeje.”
Umukuru w’igihugu, yavuze ko yabajije uwo muntu nyuma y’ubukwe icyo atekereza ko yahombye kubera ko atakoresheje Miliyoni 10 z’Amafaranga y’u Rwanda mu bukwe, uwo muntu amusubiza ko nta cyo yahombye.
Perezida Kagame, yasabye Abanyarwanda kwibanda ku gufata ingamba zituma imiryango yabo izabaho neza mu gihe kirekire kiri imbere, aho gufata ingamba ziyishyira mu kaga. Umukuru w’igihugu kandi, yasabye abaturage kugirana inama mu gihe hari uwagaragaza imico ishobora kumuganisha ahabi.
Yagize ati, “Uko muri aha, n'abandi batari aha batwumva, umuntu ni we wiyubaka, ni we wiheraho mbere cyangwa se akiyangiza. Ibindi, umuryango, igihugu, ni byiza na byo, iyo hari abantu bakebura abantu, bakababwira bati 'Ariko sigaho'. Ntimugapfe kwemera ikintu icyo ari cyo cyose. Jya ugera aho ubwire umuntu uti 'Sigaho'.”