Dafroza Gauthier waharaniye inyungu z’Abarokotse Jenoside Yitabye Imana.

Dafroza Mukarumongi Gauthier, umwe mu bashinze umuryango uharanira ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 bihishe mu Bufaransa bagezwa imbere y’ubutabera, yitabye Imana afite imyaka 72 y’amavuko.

Dafroza Gauthier waharaniye inyungu z’Abarokotse Jenoside Yitabye Imana.

Amakuru y’urupfu rwe, yatangiye kumenyekana kuri uyu wa 3 Ukwakira 2026, aho yitabye Imana azize uburwayi.

Mu mwaka wa 2001, ni bwo Dafroza Gauthier hamwe n’umugabo we Alain Gauthier, bashinze umuryango uharanira ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 bihishe mu Bufaransa bagezwa imbere y’ubutabera, bawita Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR).

Uwo muryango wa Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR) kandi, wanagize uruhare mu gushakashaka ubuhamya n’ibimenyetso byafashaga inzego z’iperereza z’u Bufaransa ku Munyarwanda wakurikiranywagaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umurimo wabo, wasigiye umurage u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange, icyatumye kuwa 18 Ugushyingo 2017, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aha Alain Gauthier na Nyakwigendera Dafroza Gauthier Impeta y’Igihango, ku bw’umuhate wabo mu gushyikiriza ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no kugaragaza neza u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga.

Mu mwaka wa 1996, ni bwo Dafroza Gauthier n’umugabo we Alain Gauthier, bihatiye kugeza mu Butabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Mu bihe bitandukanye, bombi, bagiye baza mu Rwanda, bakaganira n’abarokotse Jenoside, icyabafashije kwegeranya ubuhamya n’ibimenyetso ku bantu bamwe na bamwe bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

By’umwihariko, Alain Gauthier na Dafroza Gauthier, bashyize imbaraga mu gutahura abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baba mu Bufaransa, ndetse banafashije inzego z’ubutabera zo muri icyo gihugu, kuko baje mu Rwanda kenshi, bakagera aho ibyaha byakorewe, bakegeranya ubuhamya n’amakuru y’ingenzi bahabwaga n’abarokotse Jenoside, abari mu magororero atandukanye n’abandi.

Kugira ngo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bihishe mu Bufaransa bagezwe imbere y’ubutabera, uruhare rwa Dafroza Gauthier ku giti cye ntirugereranywa, kuko bitewe n’uko yari azi ururimi rw’Ikinyarwanda, akaba yari asobanukiwe neza amateka y’u Rwanda, kandi akaba yari n’umuhanga mu butabire wabihuguriwe, yafashije mu guhindura mu rurimi rw’Igifaransa ubuhamya, ibimenyetso n’inyandiko zose zegeranywaga kugira ngo bikoreshwe n’inzego z’ubutabera zo mu Bufaransa.

Dafroza Gauthier n’umugabo we Alain Gauthier, bagize uruhare rufatika mu manza zirenga 30 z’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baburanishirijwe mu Bufaransa, harimo n’urubanza ruheruka rwa Dr. Eugène Rwamucyo wakatiwe igifungo cy’imyaka 27, nyuma yo kumuhamya uruhare muri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Uretse kugeza imbere y’ubutabera abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Dafroza Gauthier n’umugabo we, bagiye batanga inyigisho mu mashuri anyuranye na za Kaminuza ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 ndetse no gushishikariza abantu kurwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside.

Dafroza Gauthier, yavutse kuwa 4 Kanama mu mwaka wa 1954, avukira mu cyahoze ari Butare, ubu ni mu ntara y’Amajyepfo. Ingaruka mbi zatewe n’igeragezwa rya Jenoside, Dafroza Gauthier yatangiye guhura na zo akiri muto, kuko se yiciwe mu cyahoze ari Gikongoro mu bwicanyi bwabaye mu mwaka wa 1963 ubwo yari afite imyaka 9 gusa y’amavuko.

Nyuma, yaje guhunga ava mu Rwanda, kubera ihohoterwa ryakorerwaga Abatutsi mu mwaka wa 1973, aho yaje kujya mu Bufaransa, ari na ho yahuriye na Alain Gauthier wabaye umugabo we, bakabyarana abana batatu.

Muri Gashyantare mu mwaka wa 1994, Dafroza yagarutse i Kigali gusura umuryango we, ariko aza guhunga kuko nyina yari yamuburiye ko umutekano utari wifashe neza mu gihugu. Yagerageje gusaba abo bavukanaga ko bahungana, ariko ntibyamukundira. 

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu basaga 80 bo mu muryango wa Dafroza Gauthier barishwe, aho na nyina Suzana Mukamusoni yarashwe muri Mata 1994.

Mu buzima bwe, Dafroza Gauthier, yashyize ingufu mu gutuma abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 bahora bibukwa, kandi n’abayigizemo uruhare bakagezwa imbere y’ubutabera.

Umurimo wa Alain Gauthier na Dafroza Gauthier, wanashyizwe mu gitabo cyasohotse mu mwaka wa 2023 cyitwa Rwanda, à la poursuite des génocidaires, cyanditswe n’umunyamakuru witwa Thomas Zribi, amashusho yacyo agakorwa n’uwitwa Damien

Roudeau, ndetse n’intangiriro y’icyo gitabo ikaba yaranditswe n’umwanditsi akaba n’umuhanzi witwa Gaël Faye.

Share