Ikigo cy’ikoranabuhanga cya OpenAI, kiri mu myiteguro yo kwikorera Telefoni zacyo

Amakuru yatanzwe n’uwitwa Ming-Chi Kuo ukorera ikigo gitanga Serivisi z’ubujyanama mu by’imari muri Hong Kong, agaragaza ko ikigo cya OpenAI cyagiranye amasezerano n’ibigo by’ikoranabuhanga bya MediaTek ndetse na Qualcomm, mu rwego rwo gukora bimwe mu bizaba bigize izo Telefoni bizwi nka Processors, mu ndimi z’amahanga. Ayo masezerano aje akurikira andi ikigo cya OpenAI cyagiranye n’ikindi cya Broadcom, mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge bw’ubukorano.

Ikigo cy’ikoranabuhanga cya OpenAI, kiri mu myiteguro yo kwikorera Telefoni zacyo

Aya makuru ni yo ya mbere yemeza ko ikigo cya OpenAI kigiye kwinjira mu isoko rya za Telefoni zigezweho, ariko mbere yayo, ikigo cya OpenAI ubwacyo,cyari cyaratangaje ko kizakora igikoresho cy’ikoranabuhanga kitatangajwe, mu rwego rwo gufasha abaguzi bacyo gukoresha neza serivisi zacyo.

Byinshi mu bitangazamakuru byandika ku ikoranabuhanga, byo byatangaje mu minsi yashize ko igikoresho cy’ikoranabuhanga kizakorwa n’ikigo cya OpenAI, kizaba ari igikoresho kitagendanwa, kandi kitagira ikirahure.

Biteganyijwe ko nibigenda neza nk’uko iki kigo kibyifuza, mu mpera z’uyu mwaka wa 2026 cyangwa se mu ntangiriro z’umwaka wa 2027, ibisabwa byose kugira ngo Telefoni ya mbere y’iki kigo ikorwe bizaba byamaze kuboneka, ku buryo Telefoni ya mbere y’iki kigo izajya ku isoko mu mwaka wa 2028.

Share