Nicolas Sarkozy, wahoze ari Perezida w’Ubufaransa yageze muri gereza yo mu mujyi wa Paris kugira ngo atangire igihano cy’ igifungo cy’imyaka itanu
Mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka, nibwo yahamijwe icyaha cyo gukoresha amafaranga yavuye muri Libiya mu kwiyamamaza byanatumye atsinda amatora yo muri 2007
Sarkozy, wari Perezida w’u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza mu 2012, ni we muyobozi wa mbere mu mateka y’u Bufaransa bwa none ufunzwe.
Yavuye mu rugo rwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, afatanye akaboko n’umugore we Carla Bruni-Sarkozy, bajya muri gereza izwi cyane ya La Santé.
Afatanye agatoki ku kandi n'umugore we bagana kuri gereza ya La Sante
Mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga ari mu nzira ajya muri gereza, Sarkozy yavuze ati: “Umuntu w’umwere utagira icyaha agiye gufungwa.”
Sarkozy ufite imyaka 70 yanze kwemera ibyaha aregwa ndetse anenga icyemezo cy’umucamanza cyo kumufunga mu gihe agitegereje urubanza rw’ubujurire.
Umucamanza wo i Paris yavuze ko icyo cyemezo gishingiye ku “bikomeye byabayeho mu mitekerereze rusange bitewe n’icyaha cyakozwe.”
Urugendo rwa Sarkozy uvuye muri Perezidansi y’u Bufaransa (Elysée Palace) ujya muri gereza rwashishikaje igihugu cyose.
Abantu benshi bamuteye inkunga bari bateraniye mu gace ka Paris kazwiho kuba gahenze, aho Sarkozy atuye, bamukomera amashyi, baririmba “Nicolas, Nicolas” ndetse banaririmba indirimbo y’ubumwe bw’Abafaransa.
Abanyamategeko be bavuze ko Sarkozy azafungirwa mu cyumba cye wenyine, kugira ngo hatagira undi mufungwa umwegera ku mpamvu z’umutekano.
Umwunganira mu mategeko, Christophe Ingrain, yabwiye televiziyo BFM TV ko ifungwa rye ryongereye imbaraga n’umujinya afite wo gushaka kugaragaza ko ari umwere.
Ingrain yanavuze ko Sarkozy ateganya kwandika igitabo kivuga ku byo azahura nabyo muri gereza.
Sarkozy yabwiye ikinyamakuru La Tribune du Dimanche ati:
“Sintinya gereza. Nzahagarara nk’umugabo, ndetse n’imbere y’imiryango ya La Santé. Nzaharanira ukuri kugeza ku iherezo.”