Umuyaga uterwa n’Ubushyuhe wiswe Melissa uri guteza impungenge mu birwa bya Karayibe
Uyu muyaga wiswe Melissa wabaye ku wa Gatatu taliki 23 Ukwakira 2025, uri guteza imvura nyinshi cyane n’ibyago bikomeye by’imyuzure mu bice bimwe bya Haiti na Repubulika ya Dominikani
Ingaruka z’uyu muyaga zatangiye kugaragara ubwo imvura nyinshi yangizaga ibikorwa by’ubwikorezi mu murwa mukuru wa Repubulika ya Dominikani, Santo Domingo.
Mu rwego rwo guhangana n’izi ngaruka, inzego nkuru z’igihugu zahise zishyiraho ingamba zihutirwa zo gukumira ibiza no kurengera ubuzima bw’abaturage. Perezida wa Repubulika ya Dominika, Luis Abinader, yatangaje ko amasomo yahagaritswe mu ntara icyenda ku wa Gatatu no ku wa Kane. Abikorera nabo basabwe guhagarika imirimo hakiri kare ku wa Gatatu ku manywa. Inzego z’ubuyobozi zashyize imbaraga mu kuburira abaturage batuye mu bice byibasirwa n’imyuzure kwihutira kwimukira ahantu hahanamye kugira ngo barokoke amazi menshi ashobora kubibasira.
Abashinzwe iteganyagihe bavuga ko hari ibikorwa byinshi bibabaje bishobora gukorwa na Melissa, kuko uyu muyaga ugenda ku muvuduko w’ibilometero 80 ku isaha, ariko biteganyijwe biziyongera bikaba byakwikuba kabiri, ndetse ushobora guhinduka umuyaga ukaze cyane bitarenze ku wa Gatanu.
Nk’uko Alex DaSilva, umuyobozi w’ubushakashatsi ku miyaga muri AccuWeather, abivuga, ingaruka zishobora kuba nyinshi zigateza akaga gakomeye, asaba abaturage bo muri Haiti, Repubulika ya Dominika, Cuba, na Jamaica kwitegura imyuzure ikomeye, ibura ry’amashanyarazi ry’igihe kirekire, n’isenyuka ry’inzira nyinshi.
Kugeza ubu, uwo muyaga uri mu birometero 485 mu majyepfo y’umurwa mukuru wa Haiti, Port-au-Prince, no mu birometero 525 mu majyepfo y’umurwa mukuru wa Jamaica, Kingston.
Bitewe n’inzira iri kugenda ifatwa n’imbaraga z’uyu muyaga, habayeho gushyiraho ibimenyetso biburira by’umuyaga ukaze izwi ku izina rya hurricane muri Haiti y’amajyepfo.
Byitezwe ko Haiti y’amajyepfo ishobora kugerwaho n’ingaruka z’inkubi y’umuyaga ukaze uzwi nka hurricane guhera ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, naho Jamaica ikazahura n’umuyaga mwinshi cyangwa imvura nyinshi hagati yo kuwa kane no kuwa gatanu. Ibi byose bikerekana uburemere n’ubutumwa bukomeye bwo kwitegura hakiri kare mu karere kose ka Karayibe.