Abanyarwanda miliyoni 1,5 bavuye mu bukenemu myaka 7

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yatangaje ko Abanyarwanda bari mu cyicirocy’ubukene bavuye kuri 39% mu 2017, bagerakuri 27% mu 2025. Ni igabanyuka rya 12%.

Abanyarwanda miliyoni 1,5 bavuye mu bukenemu myaka 7

Ni imibare ijyana n’izamuka ry’ubukungu ahomuri iyo myaka irindwi bwarazamukaga kurugero ruri hejuru ya 7%, ibintu byageze no kumibereho myiza y’Abanyarwanda bose baba abo mu mijyi no mu byaro.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yabwiyeAbadepite n’Abasenateri kuri uyu wa Kane, komuri rusange Abanyarwanda bakomejeurugendo rw’iterambere kandi icyo kwishimiraari uko bazi aho bajya ndetse n’ibisabwa kugirango bahagere. 

Ati “Amajyambere ni urugendo ariko ahotugana turahazi, icyo twifuza turakizi, ibyodukora kugira ngo tugere aho twifuza kujyaturakizi. Icyiza twabonye ni uko aho tujya twesetuhazi, ari abayobozi n’Abanyarwanda murirusange.” 

Ni mu gihe u Rwanda rufite intego y’uko ntaMunyarwanda uzasigara ari mu bukene.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente ati “Iyo tuvugako abantu miliyoni 1, 5 babashije kuva mu bukene ntabwo ari ukugenda ukababwira ngomuve mu bukene. Ni ibikorwa byagiye bikorwana bo babigizemo uruhare, bakava mu cyicirokimwe bakajya mu kindi.”

Ubushakashatsi ku mibereho rusange y’ingo(EICV7) bwakozwe mu mezi 12 ya 2024, bwagaragaje ko ubukene mu Rwanda bwagabanyutse, buva kuri 39,8% mu 2017, bugera kuri 27,4% mu 2024, mu gihe ubukenebukabije bwageze kuri 5,4% buvuye kuri 11,3% mu 2017.

Imibare igaragaza mu 2000 Umunyarwandayinjizaga Amadorali ya Amerika 268 ku mwakaariko mu 2024 yinjizaga 1029$.

EICV7 igaragaza ko Abanyarwanda miliyoni1,5 bavuye mu bukene mu myaka, bivuze koubukene bwagabanyutseho 12,4% mu myakairindwi ishize.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente avuga ko iyoLeta ivuga imibereho myiza, iba irebanan’ubuzima bwa buri munsi bw’Abanyarwandahakurikijwe ibyo bakenera ndetse n’uburyobagenda biteza imbere bava mu kiciro bajya mu kindi. 

Ati “Ibyo abantu bakenera rero harimo uburezi, ubuzima, imiturire, kubona icyo umuntu akorakandi cyinjiza ndetse na serivisi z’ibanze, akabaariho ubushakashatsi bwakozwe bwaribushingiye, ndetse hibanzwe cyane ku buryoubuzima mu ngo z’abantu buhagaze mu Rwanda”.

NISR igaragaza ko kugira ngo Umunyarwandaabashe kubona ibiribwa n’ibindi by’ibanzenkenerwa mu mibereho ya buri munsi, bimusaba gukoresha nibura 560.127 Frw mu mwaka.

Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko gahundazayumye abanyarwanda benshi bava mu bukeneharimo gahunda zitandukanye nka Girinka, VUP, gufasha abatishoboye bahabwa inkungay’ingoboka no kwishyurira abatishoboyeubwisungane mu kwivuza.

Imibare iheruka ya Minisiteri y’Ubuhinzin’Ubworozi igaragaza ko inka ziri mu gihuguzirenga miliyoni 1, 6, muri zo izirenga ibihumbi452 zatanzwe muri gahunda ya Girinka.

Share