Ngamba-Kamonyi: Kuva ku buke ugera ku bukire, abahinzi babikesha inguzanyo za SACCO
Mu Murenge wa Ngamba, Akarere ka Kamonyi, bamwe mu bahinzi bahisemo gukorana n’ibigo by’imari iciriritse, cyane cyane SACCO IMARABUKENE Ngamba, barashima intambwe bamaze gutera mu buzima bwabo.

Niragire Florence, umuhinzi w’ibisheke utuye mu Kagari ka Kabuga, avuga ko ubuzima bwe bwahindutse nyuma yo gukorana na SACCO
Ati: “Natangiye gukorana na SACCO IMARABUKENE Ngamba nkora ubucuruzi bwa butiki, ariko nyuma nsanga bitagenda neza mpitamo kwinjira mu buhinzi bw’ibisheke. Nagujije ibihumbi magana atatu nabyishyura neza, nongera nsaba andi ngura umurima nkomeza guhinga ibisheke. Ubu ngeze ku rwego rwo kuba nasaba miliyoni eshanu kandi nkayishyura neza. Nshishikariza n’abandi baturage kugana ibigo by’imari kuko bidufasha gutera imbere.”
Niragire Florence, umuhinzi w’ibisheke utuye mu Kagari ka Kabuga
Bimenyimana François, umuhinzi w’urutoki, nawe yemeza ko iterambere rye ryagizwemo uruhare na SACCO. Ati: “Maze imyaka irenga 8 nkorana na SACCO. Natangiye mfite ubushobozi bucye kandi nkeneye amafumbire n’imbuto nziza. Nahawe inguzanyo ya miliyoni 3, none ubu mfite urutoki rufite agaciro ka miliyoni zisaga 20. Ngeze ku rwego rwo kugemurira ibitoki n’imitobe mu Mujyi wa Kigali, mfite amasoko ahamye.”
Uwababyeyi Eline, Umucungamutungo wa SACCO IMARABUKENE Ngamba, avuga ko bahura n’imbogamizi zo kugera ku baturage bose ariko bakomeje gukora ibishoboka:
“Biranatugora gukora ubukangurambaga mu Murenge wose kuko utagendeka neza, ariko dukorana n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu nteko z’abaturage no mu makoperative. Tubakangurira guhera kuri bike bafite, bagakora ibikorwa bibyara inyungu. Ubu tubona umusaruro w’ibi bikorwa kuko abaturage barimo barushaho gusobanukirwa gahunda yo gukorana n’ibigo by’imari hagamijwe kwikura mu bukene.”
Mudahemuka Jean Damascène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba, yashimye uruhare rwa SACCO IMARABUKENE:
Ati: “SACCO ni uburyo bwiza bwo gufasha abaturage gukabya indoto zabo zo kwiteza imbere. Ibafasha kubona aho bakura amafaranga hafi yabo kandi mu mutekano. Banahabwa inama ku bijyanye no gucunga imishinga yabo n’uko bashora imari. Turasaba abaturage kurushaho kugana iki kigo kuko amafaranga yabo abikwa mu mutekano kandi bizabafasha kugirirwa icyizere, bakagurizwa, bakongera imishinga, bityo bakagira ubukire.”
Mu rwego rw’igihugu, ubushakashatsi bwa FinScope 2024 bwerekana ko 96 % by’Abanyarwanda bakoresha serivisi z’imari kandi abarenga miliyoni 3 ari abanyamuryango ba Umurenge SACCOs 416 ziri hirya no hino mu gihugu.
Uru rwego rwa microfinance rufite umutungo wiyongereye ku kigero cya 39,4 % mu mwaka wa 2024, ndetse n’inguzanyo zisigaye zazamutse ku gipimo cya 39,5 %, bigaragaza ko abaturage barushaho gukoresha neza amahirwe yo kwiteza imbere.
Ibi bipimo bigaragaza ko nk’uko byabaye ku bahinzi bo mu Murenge wa Ngamba, gahunda za SACCOs zikomeje kuba imbarutso y’iterambere, zigafasha abaturage guhera kuri bike bafite bakazamuka bakagera ku rwego rwo gushora imari nini no kongera umutungo wabo mu buryo burambye.
Bimenyimana François avuga ko yatangiye ubuhinzi bw'urutoki yihingira bisanzwe ariko nyuma yo kwiyambaza SACCO afite urutoki rufite agaciro k'asaga Miliyoni 20 z'amafaranga y'u Rwanda
Uwababyeyi Eline, Umucungamutungo wa SACCO IMARABUKENE Ngamba
Mudahemuka Jean Damascène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngamba, yashimye uruhare rwa SACCO ku baturage b'umurenge ayoboye