Umukobwa wafashwe kubera Imyambarire Yarahohotewe: Perezida Kagame.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko umukobwa wafashwe n’abapolisi kubera imyambarire nta kosa yari yakoze, asaba Abanyarwanda gusobanukirwa ko abapolisi na bo bashobora gukora amakosa, cyane cyane iyo bayakoreshejwe n’umunaniro.
Nyuma y’uko amashusho y’ifatwa ry’uwo mukobwa akwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, hari benshi batangiye kwibaza imyambarire yemewe n’itemewe, cyane cyane mu bikorwa by’imyidagaduro.
Nyuma y’uko iyo nkuru ivuzwe cyane, polisi y’u Rwanda yatangaje ko uwo mukobwa yaje kurekurwa, ndetse n’abapolisi bari bamufashe bakihanangirizwa ndetse bakanigishwa.
Ubwo yaganiraga n’urubyiruko rurenga 10,000 rwari ruteraniye ku nyubako ya BK Arena kuwa 21 Ukwakira 2026, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko akimenya iby’ayo makuru, yahise ahamagara umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Felix Namuhoranye.
Perezida Kagame, yavuze ko CG Namuhoranyi yamubwiye ko abapolisi bamufashe batasobanukiwe neza amabwiriza agenga aho yafatiwe. Perezida Kagame, avuga ko yaje gusaba ifoto y’uwo mukobwa, maze na we yanzura ko uwo mukobwa yahohotewe.
Yagize ati, “Naramubajije nti: ‘None se uyu yazize iki ko ndeba ibidakwiriye kwanikwa ku gasozi byitaweho? Ikibazo cyanyu ni ikihe?’”
Perezida Kagame, yavuze ko atekereza ko amakosa yakozwe n’abapolisi, bashobora kuba barayakoreshejwe n’umunaniro, asaba Abaturage gusobanukirwa ko abapolisi bashobora kunanirwa ku bw’akazi bakora kandi kabasaba kwitanga igihe kinini.
Yagize ati, “Rimwe mujye mubumva, mubababarire. Baba bahereye kare, baba barushye. Baba bahereye kare barwana na byinshi muzi namwe. Hari ubwo bagera aho bakagwa agacuho, ugasanga yakora ikosa.”
Perezida Kagame, yavuze ko imiryango migari ari yo ishyiraho imico na za Kirazira ku bintu binyuranye birimo n’imyambarire.
Yakoresheje urugero rwa Pisine, aho hari myambarire imwe n’imwe ishobora kugaragara nk’isanzwe, ariko ahandi hantu ikagaragara nk’itunguranye cyangwa ishobora kugawa na benshi.
Yagize ati, “Mbese ku mazi, ha handi abantu bamererwa neza. Wagiyeyo hari ubwo uhurirayo n’abandi, biremewe, hari ukuntu mwabigenza bidasa n’ahandi. Ariko uwagiye ku mazi afite uko ameze, atungutse hano byakunda? Aje hano asa n’uje ku mazi, mwahindukira mukavuga ngo ‘Eeeh!’ Mwavuga ngo ‘Uyu muntu se byagenze gute’?”
Perezida Kagame, yongeyeho ko akenshi ikibazo cy’imyambarire, usanga abantu batekereza ko kireba abagore gusa, ariko yongeraho ko n’abagabo ari uko.
Yagize ati, “Abenshi ibi bintu babishyira ku bagore gusa. N’abagabo ni uko. N’ubu tugiye kubona, tukabona umugabo aratungutse nk’uvuye muri gym, hejuru ntacyo afite na busa, akaza akatwicaramo, abantu bavuga ngo ‘Uyu se byagenze gute? Yibagiwe, ntabwo yamenye aho yajyaga’.”
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko buri muryango mugari, ugira amategeko, indangagaciro, umuco na za Kirazira biwuyobora, yongeraho ko uwajya kure yabyo, ashobora guteza igisa n’amakimbirane hagati ye n’umuryango mugari muri rusange.
Yagereranyije iyo mibereho n’ikintu kivuye hanze cyinjiye mu mubiri, avuga ko umuryango mugari ufite ubuzima, udashobora kwemera ko ibikorwa bihabanye n’umuco wawo byinjira mu mibereho yawo ya buri munsi.
Perezida Kagame, yasabye ko kudahuza k’wimico imwe n’imwe kutaba imvano y’amakimbirane, ahubwo asaba abantu kuganira cyane cyane ku bibatandukanya, kugira ngo bagire aho bahuriza.
Umukuru w’igihugu, yasabye urubyiruko kumenya neza uko umuryango mugari uteye, ndetse no kugaragaza ibyo babona ko byahungabanya umuco wabo.
Perezida Kagame, yongeyeho ko buri muco ugira indangagaciro na za kirazira, ashimangira ko impaka ku byakwemerwa cyangwa ibitakwemerwa, bikwiriye kubyara ubwumvikane aho kuba amakimbirane.