RDC Yahamagaje Ambasaderi wa Uganda Kubera Ubutumwa Gen Muhoozi Yanditse ku Mbuga Nkoranyambaga.

Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), yahamagaje Ambasaderi wa Uganda i Kinshasa, Farid M. Kaliisa, imusaba ibisobanuro ku butumwa buherutse gutangazwa kuri X n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba.

RDC Yahamagaje Ambasaderi wa Uganda Kubera Ubutumwa Gen Muhoozi Yanditse ku Mbuga Nkoranyambaga.

Mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 24 Ugushyingo 2026, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC, yavuze ko Ambasaderi Kaliisa yahamagajwe kugira ngo ahure na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC mu biro bye.

Iyo minisiteri, yavuze ko ubutumwa Gen Muhoozi yanditse bwateye impungenge zikomeye Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ivuga ko ibikubiyemo bidahuje n’ituze n’ubushishozi bigomba kuranga umubano hagati y’ibihugu byigenga.

Kinshasa yamaganye amagambo y’uyu mugaba mukuru w’ingabo za Uganda, isaba Guverinoma ya Uganda gusobanura aho ihagaze kuri ayo magambo no gufata ingamba zo gukumira ko ubutumwa nk’ubwo bwongera gutangazwa mu gihe kizaza.

RDC yanashimangiye ko kubahana, kubahiriza ubusugire bw’ibihugu no kutarenga ku mipaka yabyo ari amahame remezo agenga umubano hagati y’ibihugu, kandi ko akwiye no kubahirizwa mu butumwa butangazwa ku mbuga nkoranyambaga.

Mu butumwa Gen Muhoozi yanditse ku wa 23 Ugushyingo, yagaragaje ko ashyigikiye ko ihuriro rya FRN rifata Walikale mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Yavuze ko ingabo za Uganda zitazivanga mu bikorwa bya FRN, anavuga ko zishobora kujya muri ako gace mu gihe uyu mutwe watinda kugafata.

Ku wa 24 Ugushyingo, Gen Muhoozi yavuze ko yategetse ingabo za Uganda kwinjira mu burasirazuba bwa DR Congo no gufata uduce tumwe na tumwe, avuga ko ari mu rwego rwo kuburizamo icyo yise ibitero bikomeje kugabwa ku baturage.

Mu bundi butumwa, yasabye ko nta mananiza, ingabo za Uganda zemererwa gukoresha no kugenzura ikibuga cy’indege cya Isiro, giherereye mu Ntara ya Haut-Uele.

Ihamagazwa rya Ambasaderi wa Uganda i Kinshasa, rije mu gihe hagikomeje ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi mu gikorwa cya gisirikare cyiswe Operation Shujaa, cyatangijwe mu kwezi kw’Ugushyingo mu mwaka wa 2021 kigamije kurwanya umutwe witwaje intwaro wa Allied Democratic Forces (ADF), ukorera mu burasirazuba bwa RDC.

Share