SIR Keir Starmer yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza.

SIR KEIR Starmer wari Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, yatangaje kuri uyu wa mbere ko yeguye ku mirimo ye, ndetse no ku buyobozi bw’ishyaka ry’Abakozi riri ku butegetsi.

SIR Keir Starmer yeguye ku mwanya wa Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza.

Mu ijambo yavugiye mu gace kazwi nka Downing Street i Londres, ari na ko karimo ibiro bya Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, SIR KEIR Starmer yavuze ko ishyaka rye ry’Abakozi ryamubajije niba yashobora kuriyobora mu matora ari imbere, kandi ko yumvise igisubizo cya benshi mu barigize bamubwiye ko iki atari cyo gihe cyiza cyo kubayobora.

Keir Starmer, yongeyeho ko ibyo yakoze byose nka Minisitiri w’intebe, yabikoze ku bwo gukorera igihugu yavuze ko akunda cyane.

Mu marangamutima menshi, SIR Keir Starmer yashimiye umugore we VIC, amugaragaza nk’umugore w’intwari, yongeraho ko agiye kwibanda cyane ku kuba umubyeyi mwiza cyane wita ku bana be.

Benshi mu banyapolitiki bazwi mu Bwongereza nk’umuyobozi w’umujyi wa Londres bwana Sadiq Khan, bashimiye SIR Keir Starmer ku kazi kose yakoze nka Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza. By’umwihariko, Sadiq Khan yashimagije cyane Keir Starmer, aho yamusobanuye nk’inshuti ikomeye yagize, dore ko babaye inshuti mu myaka irenga 30 ishize, nk’uko bikubiye mu butumwa Sadiq Khan yanyujije ku mbuga nkoranyambaga. 

Nubwo SIR Keir Starmer yeguye ku mirimo ye nka Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza ndetse no ku buyobozi bw’ishyaka ry’Abakozi, azakomeza imirimo yari asanzwemo kugeza ubwo ishyaka ry’Abakozi ari na ryo riri ku butegetsi rizatora umuyobozi waryo mushya, kandi SIR Keir Starmer agomba gukora ku buryo ishyaka ry’Abakozi ritora uzariyobora mbere y’uko inteko ishinga amategeko y’Ubwongereza isubukura imirimo yayo mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka.

Share