Minisiteri ya siporo n’iy’urubyiruko zongerewemo amaraso mashya.

None kuwa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2026, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashyizeho abanyamabanga bahoraho muri Minisiteri y’imikino na Minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi

Minisiteri ya siporo n’iy’urubyiruko zongerewemo amaraso mashya.

Brave Olivier Ngabo ni we wagizwe umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’imikino, naho Parfait Ishungure agirwa umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi. 


Mbere yo kwinjira muri Minisiteri y’imikino, Brave Olivier Ngabo yari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi kuva mu Kuboza mu mwaka wa 2024, akaba asimbuye Candy Basomingera wari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’imikino.

Parfait Ishungure wasimbuye Brave Olivier Ngabonk’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, yabaye umwe mu bayobozi bakuru muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane. 

Brave Olivier Ngabo, afite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’imicungire yakuye mu ishuri ryitwa Kazian School of Management (KMS) rifite icyicaro mu gihugu cy’ubuhinde. Anafite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu iyamamazabikorwa yakuye mu ishuri ry’ubucuruzi ry’i Roma mu Butaliyani.

 Parfait Ishungure, we afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu mategeko mpuzamahanga y’uburenganzira bwa Muntu yakuye muri Kaminuza ya Nantes mu Bufaransa, ndetse yanahawe amahugurwa y’ikirenga ku miyoborere y’inzego za Leta yakuye mu ishuri rikuru ryigisha iby’imiyoborere y’inzego za Leta ry’i Strasbourg mu Bufaransa.

Share