Ubushyuhe Bukabije Bwibasiye Uburayi

Mu mpeshyi y' uyu mwaka wa 2026, abaturage benshi bo mu Burayi bahangayikishijwe n’ubushyuhe bukabije bwibasiye ibihugu bitandukanye .Aho mu bihugu nk' Ubufaransa, Espagne n’Ubutaliyani, ubushyuhe bwazamutse bukagera hejuru ya dogere 40°C.

Ubushyuhe Bukabije Bwibasiye Uburayi
Ubushyuhe Bukabije Bwibasiye Uburayi

Kubera ubu bushyuhe bwinshi, amashuri amwe n’amwe yafunzwe  abanyeshuri  mu rwego rw 'ubwirinzi bw' ingaruka zaterwa n’ubushyuhe bukabije. Hari kandi gari ya moshi zagabanyije cyangwa zihagarika ingendo, mu gihe abantu benshi bagumye mu ngo zabo banywa amazi menshi kandi bakoresha ibikoresho bibafasha kugabanya ubushyuhe.

Abaganga n’inzego z’ubuzima bakomeje gusaba abaturage kwirinda gusohoka mu masaha y’izuba rikaze, kunywa amazi ahagije no kwita cyane ku bana, abakuze ndetse n’abafite uburwayi bushobora gukomera bitewe n’ubushyuhe.

Abahinzi bakomeje  guhitamo gusarura nijoro cyangwa mu gitondo cya kare kugira ngo birinde gukora mu bushyuhe bukabije bwo ku manywa. Abatuye mu burayi baravuga ko batigeze babona impeshyi ishyushye nk’iyi.

Abahanga mu bumenyi bw’ikirere bavuga ko ubu bushyuhe bwatewe n’ikusanyirizo ry’umwuka ushyushye ryafashe igice kinini cy’Uburayi, rikabuza umwuka ukonje kuhagera. Ibi bituma ubushyuhe bukomeza kwiyongera uko iminsi ishira.

Bavuga kandi ko ihindagurika ry’ikirere rikomeje kugira uruhare mu gutuma ubushyuhe bukabije bugaragara kenshi kandi bukamara igihe kirekire. Bakomeza basobanura ko imyuka ihumanya ikirere ikomeza gufata ubushyuhe ku Isi, bityo imyaka imwe n’imwe ikaba ishyushye kurusha indi.

Kugeza ubu, ubu bushyuhe buracyakomeje mu bice byinshi by’Uburayi, kandi inzego z’ubuzima zikomeje gutanga inama zo kwirinda no kugabanya ingaruka zabwo mu gihe hakomeje gukurikiranwa uko ikirere kizagenda gihinduka.

Share