FIFA yashyize ahagaragara urutonde rw’abahanzi bazaririmba mu gitaramo cy’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi .

Mu gihe Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru cya 2026 gikomeje gukurikirwa n’abatuye isi, cyane cyane abakunzi b’umupira w’amaguru bategerezanyije amatsiko kumenya ikipe izegukana igikombe,ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’ umupira w’Amaguru (FIFA) ryashyize ahagaragara urutonde rw’abahanzi bazasusurutsa abazitabira n’abazakurikira umukino wa nyuma w’iri rushanwa.

FIFA yashyize ahagaragara urutonde rw’abahanzi bazaririmba mu gitaramo cy’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi .
FIFA yashyize ahagaragara urutonde rw’abahanzi bazaririmba mu gitaramo cy’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi .

Iki gitaramo kizaba mu kiruhuko cy’umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi,bukaba ari ubwa mbere mu mateka y’iri rushanwa hateguwe igitaramo nk’iki. Mu bahanzi bazataramira abazakurikira umukino harimo Justin Bieber uturuka muri Leta zunze ubumwe z'amerika,Madonna, Shakira, BTS itsinda rikunzwe n'abatari bake muri koreya yepfo ndetse no kw'isi muri rusange ,Ndetse na Burna Boy wo muri Nigeria 

Umuhanzikazi Shakira 

Umukino wa nyuma uteganyijwe ku wa 19 Nyakanga 2026 muri New York New Jersey Stadium, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iki gitaramo Kandi biteganyijwe ko  kizamara iminota igera kuri 11, kikayoborwa na Chris Martin, umuririmbyi w’itsinda Coldplay.

Martin Chris 

FIFA yatangaje ko iki gitaramo kitagamije gutanga imyidagaduro gusa, ahubwo ko kizanafasha gushyigikira gahunda ya FIFA Global Citizen Education Fund igamije gukusanya inkunga yo guteza imbere uburezi no gufasha abana hirya no hino ku isi kubona amahirwe yo kwiga no gukina umupira w’amaguru.

BTS

Uru rutonde rugishyirwa hanze rw’abahanzi rwakiriwe neza n’abakunzi b’umupira w’amaguru n’umuziki, benshi bagaragaza ko bategerezanyije amatsiko kureba uko iki gitaramo cya akaruhuko cya mbere mu mateka y’Igikombe cy’Isi kizagenda, ndetse n’uzegukana igikombe hagati y’amakipe azagera ku mukino wa nyuma.

Share