Massamba Intore ari kwandika igitabo ku buhanzi mu rugamba rwo kubohora Igihugu
Umuhanzi mu njyana Gakondo, Massamba Intore Butera yatangaje ko ageze kure umushinga wo kwandika igitabo yise ‘Inganzo yaratabaye’ kizaba kigaruka ku mateka ye n’uruhare ubuhanzi bwagize mu rugamba rwo kubohora Igihugu.
Ku basobanukiwe iby’urugamba, bavuga ko nta musirikare warwana adafite morali, kandi indirimbo cyangwa kuririmba ni kimwe mu bituma abasirikare bagira morali, abari bayitakaje bakayisubirana kubera indirimbo.
Icyo gihe ni bwo Massamba Intore yahise anarahirira kwinjira muri FPR Inkotanyi.
Ati “Nagiye ngiye mu gitaramo, byarangiye ntasubiye i Burundi kandi i Burundi nari natangiye kuba icyamamare, utangiye no kugira amafaranga. Ibiceri byiza biryoshye, ndirimba abantu bakaza mu bitaramo byanjye.”
Yakomeje agira ati “Ndagenda, ni naho narahiriye kwinjira muri FPR, indahiro. Ibyo bibaye ndanabemerera, mbwira Abanyamuryango nti naje nje gukora igitaramo cyo gukusanya inkunga, ariko imigambi yanjye ntabwo ari iyo gusubira i Bujumbura, nje nje.”
Massamba Intore yavuze ko icyo gitaramo cyabereye ahitwa Lugogo Cricket Oval, hakusanywa amafaranga menshi ndetse nyuma yacyo, urugamba rwahise rutangira.
Ati “Bati wowe rero, icyo tugushakaho, kuzenguruka Isi yose ubabwira imigabo n’imigambi ya FPR Inkotanyi. Banshyira mu ishuri rya politiki. Narahavuye, Uganda yose ndayizenguruka, njya muri Tanzania, yewe naje na hano mu Rwanda muri CND, tuza tuje kugira ngo ibintu nibikunda abantu bagasinya, tubyishimire.”
Agiye kwandika igitabo cy’ubuhanzi ku rugamba
Massamba Intore yavuze urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiye tariki 1 Ukwakira 1990, we n’abandi bahanzi nabo barugiyeho kandi bagize uruhare rukomeye.
“Urugamba umuntu aba aziko ari amasasu gusa ariko inganzo nabonye nize, natojwe yagize umumaro kuko yafashije ngo imigabo n’imigambi ya FPR Inkotanyi yabashije kunyuramo ikumvikana cyane kuri benshi.”
Mussamba Intore yavuze ko indirimbo yahimbye n’abandi bahanzi zagiye zifasha ku rugamba mu gihe habaga hariho imbeho, inzara no gucika intege mu basirikare babaga bari ku rugamba.
Ati “Byari byoroshye kuba umuntu yahimba indirimbo kugira ngo atange morele, twabimenyeraga ko abasirikare bari ku rugamba. Twajyaga ku Mulindi, iyo habagaho gukusanya inkunga, icyo twakoraga byabaga ari ugukangurira benshi, tubone amafaranga menshi, urugamba rubashe gukomeza.”
Massamba Intore afatanyije n’Itorero Indahembuka, bakoze indirimbo nyinshi zifashishijwe ku rugamba zirimo Fourteen’, ‘Izagishe zitashye’, ‘Iya Mbere Ukwakira, ‘Imihigo y’imfura’ n’izindi.