Muri Ukraine, hadutse imyigaragambyo nyuma y’uko Minisitiri w’ingabo wari ukunzwe n’abaturage akuwe mu nshingano na Perezida Volodymyr Zelenskyy.
Mu mijyi itandukanye yo muri Ukraine harimo n’umurwa mukuru Kyiv, abaturage bakoze imyigaragambyo nyuma y’uko Perezida w’iki gihugu Volodymyr Zelenskyy afashe icyemezo cyatunguranye cyo kwirukana uwari Minisitiri w’ingabo wari ukunzwe n’abaturage ari we Mykhailo Fedorov.
Imbaga nini y’abaturage biganjemo urubyiruko, bahuriye mu murwa mukuru wa Ukraine ari wo Kyiv bitwaje ibyapa byanditseho amagambo nka, “Garura Mykhailo Fedorov,” ndetse na “Wibangamira insinzi,” bakaniririmba amagambo nka “Isoni!”
Icyemezo cya Perezida Volodymyr Zelenskyy, cyateje igisa no kutumvikana mu bajyanama mu by’intambara iki gihugu gihanganyemo n’Uburusiya ndetse na Sosiyete Sivile.
Perezida Zelenskyy mu kiganiro yagiranye kuri Telefone na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Sir Keir Starmer, yemeje ko mu gihugu cye havutse igisa n’ubwumvikane buke mu baturage, ariko yemeza ko amakimbirane yavutse hagati ya Minisitiri w’ingabo Mykhailo Fedorov ndetse n’umugaba w’ingabo za Ukraine Oleksandr Syrskyi ari yo yatumye Minisitiri Mykhailo Fedorov akurwa mu nshingano.
Ku rundi ruhande, Perezida Zelenskyy, yasabye abaturage kunga ubumwe muri iki gihe bagikomeje guhangana n’Uburusiya mu ntambara imaze imyaka irenga ine ishyamiranyije impande zombi.
Abakurikiranira bya hafi ibya Politiki ya Ukraine, bemeza ko Mykhailo Fedorov mbere yo kujya mu mwanya wa Minisitiri w’ingabo, yabanje kuba umukorerabushake mu ngabo z’iki gihugu, ari na cyo cyatumye agira igikundiro gihebuje mu baturage.
Icyemezo cyo kuvana mu nshingano Mykhailo Fedorovnticyateje imyigaragambyo mu baturage gusa, kuko na bamwe mu bakoranaga na we bahisemo kwegura. Nk’ubu, Pavlo Yelizarov wari umugaba w’ingabo wungirije mu ngabo zirwanira mu kirere za Ukraine, yeguye ku mirimo ye ku bwo kwamagana iyirukanwa rya Mykhailo Fedorov.