RIB yataye muri yombi abayobozi babiri ba FERWAFA
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda batangiye iperereza kuri bamwe mu bakozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bakekwaho ibyaha bitandukanye.

Nk’uko RIB yabitangaje ku rubuga rwa X, iri perereza ryatangiranye no gufunga Kalisa Adolphe, wari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, hamwe na Tuyisenge Eric, ushinzwe ibikoresho by’ikipe y’Igihugu “Amavubi”. Aba bombi bakekwaho ibyaha birimo kunyereza umutungo, ruswa, no gukoresha inyandiko mpimbano.
RIB ivuga ko aba bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Remera na Kicukiro, mu gihe dosiye ya Kalisa Adolphe yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha.
Mu butumwa bwayo, RIB yongeye kwibutsa abantu bose ko gukoresha ububasha bahabwa n’umwanya w’akazi mu nyungu zabo bwite bihanwa n’amategeko, inasaba abakozi ba Leta n’abikorera kwirinda ibyaha bijyanye no kurya ruswa no kunyereza umutungo wa rubanda.
Adolphe Kalisa wari uzwi ku izina rya “Camarade” ni umuyobozi uzwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda, akaba yari Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kuva muri Kanama 2023. Mbere yo guhabwa uyu mwanya, Kalisa yabaye umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe isesengura ku matora ya FERWAFA ndetse yanabaye Umunyamabanga Mukuru wa APR FC. Mu nshingano ze muri FERWAFA, yari ashinzwe gukurikirana ibikorwa by’ishyirahamwe, gutegura amarushanwa, gukorana n’inzego zitandukanye no guteza imbere gahunda z’iterambere ry’umupira w’amaguru mu gihugu.
Kalisa 'Camarade', wari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, yafunzwe
Tuyisenge Eric, ushinzwe ibikoresho by’ikipe y’Igihugu Amavubi, yafunzwe akekwaho kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano