Imyumvire y’abanyeshuri n’ababyeyi imwe mu mpamvu zatumye MINEDUC itesa umuhigo

Impuzandengo y’abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro mu Rwanda yakomeje kwiyongera mu myaka itatu ishize, aho yavuye kuri 31% mu mwaka wa 2021 igera kuri 40% mu mwaka wa 2024.

Imyumvire y’abanyeshuri n’ababyeyi imwe mu mpamvu zatumye MINEDUC itesa umuhigo

Ibi byatangajwe na Madamu Irere Claudine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ubwo hatangazwaga ku mugaragaro amanota y’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2024-2025.

Muri gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi yarangiye mu mwaka wa 2024, NST1, leta yari yarihaye intego ko izagera kuri 60% by’abiga imyuga n’ubumenyi ngiro ariko ntiyagezweho. Madamu Irere yagaragaje ko ibi byatewe n’imyumvire mike y’abantu ku mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kuko hari n’abanyeshuri bohereza kwiga imyuga n’ububenyingiro bagahindukira kandi bagasaba ko bahindurirwa bakoherezwa kwiga amasomo y’ubumenyi rusange

Ati: “ ntabwo kuba tutarageze ku ntego ya 60% aruko twari twananiwe kuko amashuri arahari ndetse n’abigisha barahari ariko turacyarwana cyane n’imyumvire ikiri hasi. Buri mwaka uko abanyeshuri boherejwe mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubmenyi ngiro tubona benshi muribo basaba kwimuka basaba kujya kwiga mu mashuri yigisha ubumenyi rusange ariko uko iminsi igenda yicuma imyumvire igenda izamuka”.

Madamu Irere Claudine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi yasabye ubufatanye n'inzego zose ndetse n'ababyeyi gufatanya mu gukangurira abanyarwanda ko aya mashuri ya tekiniki, imyuga n'ubumenyi ngiro ari ingenzi.

Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bavuga ko kuba hari abanyeshuri boherezwa kwiga mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro bagahinduza bakajya mu bumenyi rusange batazi icyiza cyabyo, bavuga ko nabo bagiye kubyiga biganyira ari nko kubibahata ariko ubwenge bakurayo burambaye.

Kalisa Samuel ni umunyeshuri wiga ibijyanye n’amashanyarazi muri IPRC avuga ko yungutse byinshi mu gihe gito ahamaze. Ati: “nize muri TVET mur mu mashuri yisumbuye nkomereza no muri IPRC ariko kuva ntangiye kwiga niga ibijyanye n’amashanyarazi, ariko nkubwije ukuri ubu singitesha umutwe ababyeyi mbasaba amafaranga kuko uyu mwuga niwo untunze, kuko korera abantu amashanyarazi bakampemba ndetse nanjye nkanafasha ababyeyi banjye mu mibereho”

Irimaso Fabrice nawe yiga ikoranabuhanga (Networking) muri IPRC, avuga ko bamwohereza kwigayo atabishakaga yumvaga Atari ibintu akunze ariko ubu bikaba bimutunze. Ati: “Nanjye nagiye kwiga ibintu bansunika ntabishaka, ariko ubu ndi mu mwaka wa nyuma nshobora gukorera amafaranga nkoresheje ubumenyi nahakuye kandi mba numva uramutse unkuye mu ikoranabuhanga ntabindi nashobora byabaye ubuzima bwanjye bwa buri munsi”

Mu gihe Minisiteri y’Uburezi yishimira izi ntambwe zatewe, irasaba ababyeyi ndetse n’abanyeshuri gukomeza guha agaciro amasomo y’imyuga, kuko yerekana ahazaza hizewe mu rwego rw’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Share