U Rwanda mu Bihugu bya Afurika Bifite Ubukungu Buzamuka Cyane uyu mwaka
Imibare y’ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) ikubiye muri raporo yasohotse mu kwezi kw’Ukwakira 2026 yitwa World Economic Outlook, igaragaza ko u Rwanda ari urwa gatatu mu bihugu bifite ubukungu bukomeje kuzamuka ku muvuduko munini cyane, rukaba n’urwa 32 mu bihugu bikize cyane muri Afurika.
Imibare ya IMF, igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku muvuduko wa 7.8 ku ijana muri uyu mwaka wa 2026, inyuma y’igihugu cya Sudani y’Epfo cya mbere, aho ubukungu bwacyo bwitezweho kuzamuka ku rugero rwa 10.5 ku ijana, ndetse na Etiyopiya ya Kabiri izagira ubukungu buzazamuka ku rugero rwa 9.5 ku ijana.
Kuri urwo rutonde, u Rwanda rukurikirwa na Guinea izagira ubukungu bwitezweho kuzamuka ku rugero rwa 7.2 ku ijana, naho ibihugu bya Niger na Benin byo bikazagira ubukungu bwitezweho kuzamuka ku rugero rwa 7 ku ijana.
Umuvuduko wo kuzamuka k’ubukungu bw’u Rwanda, uri hejuru y’umuvuduko witezwe na IMF w’ibihugu byose bya Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, kuko bwitezweho kuzamuka ku rugero rwa 4.5 ku ijana, ndetse n’umuvuduko w’ubukungu bw’isi yose, aho IMF ivuga ko buzazamuka ku rugero rwa 3.1 ku ijana.
Iyi mibare ya IMF, ije ikurikira imibare nk’iyo yatangajwe mu mwaka ushize wa 2025, aho yagaragaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku muvuduko wo ku rugero rwa 9.4 ku ijana, ndetse mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2026, ubukungu bw’u Rwanda bukazamuka ku rugero rwa 9.7 ku ijana, ikigaragaza ugukura kw’inzego zitandukanye z’ubukungu bw’u Rwanda.
Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR), na yo igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka wa 2026, bwazamutse ku rugero rwa 9.4 ku ijana, aho urwego rw’inganda rwazamutse ku rugero rwa 18 ku ijana, urwego rwa serivisi rukazamuka ku rugero rwa 7 ku ijana, naho urwego rw’ubuhinzi rukazamuka ku rugero rwa 4 ku ijana.
Iyo mibare kandi, ikomeza igaragaza ko urwego rw’ubwubatsi rwazamutse ku rugero rwa 24 ku ijana, urw’ubucukuzi rukazamuka ku rugero rwa 26 ku ijana, naho urw’ikoranabuhanga n’itumanaho rukazamuka ku rugero rwa 29 ku ijana.
Imibare ya IMF kandi, igaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 32 mu bihugu bikize kuri uyu mugabane wa Afurika, aho umusaruro mbumbe w’igihugu byitezwe ko uzagera kuri Miliyari 18.7 z’Amadolari.
Igihugu gikize kurusha ibindi ku mugabane wa Afurika, ni Afurika y’Epfo, aho gifite umusaruro mbumbe byitezwe ko uzagera kuri Miliyari 489.1 z’Amadolari, kigakurikirwa na Misiri ifite umusaruro mbumbe byitezwe ko uzagera kuri Miliyari 442.9 z’Amadolari, naho Nigeria ya gatatu ikaba ifite umusaruro mbumbe byitezwe ko uzagera kuri Miliyari 387.6 z’Amadolari.
Igihugu cya Algeria kiri ku mwanya wa kane, aho umusaruro mbumbe wacyo byitezwe ko uzagera kuri Miliyari 331.9 z’Amadolari, naho igihugu cya Maroc cyo kikaba ari icya gatanu, aho byitezwe ko kizagira umusaruro mbumbe ungana na Miliyari 195.6 z’Amadolari.
Mu bihugu byo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, igihugu cya Kenya ni cyo kiza imbere, kikaba icya karindwi muri Afurika, n’umusaruro mbumbe byitezwe ko uzagera kuri Miliyari 151.2 z’Amadolari, kigakurikirwa na Tanzaniya ya cumi na kabiri muri Afurika n’umusaruro mbumbe byitezwe ko uzagera kuri Miliyari 96.2 z’Amadolari, naho Uganda ya gatatu mu karere, ni iya cumi na gatatu muri Afurika, aho umusaruro mbumbe w’iki gihugu byitezwe ko uzagera kuri Miliyari 72.2 z’Amadolari.