OIF: RDC Yakuyemo Kandidatire ya Lumumba.

Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), yakuyemo kandidatire ya Juliana Amato Lumumba wifuzaga guhatanira umwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), itangaza ko ishyigikiye umukandida wa Romania, Dacian Cioloș. Icyo gihugu, cyatangaje ko cyakoze ibyo kugira ngo byihutishe intambwe igamije kugera ku guhuriza ku mukandida umwe mbere y’amatora ateganyijwe ku wa 16 Ugushyingo.

OIF: RDC Yakuyemo Kandidatire ya Lumumba.

Iki cyemezo, cyatangajwe ku wa 14 Ugushyingo 2026 i Phnom Penh muri Cambodia, aho ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize OIF bari bateraniye mu nama yabo yabaye ku nshuro ya 48.

Mu itangazo, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC yavuze ko gukuramo kandidatire ya Lumumba bigamije gufasha ibihugu bigize uyu muryango kumvikana ku mukandida ushobora guhuza impande zitandukanye.

Iyo minisiteri yagize iti, “RDC iratangaza ko yakuyeho kandidatire ya Juliana Amato Lumumba ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, mu rwego rwo guhuriza ku mukandida ushobora guhuza impande zitandukanye.” 

Guverinoma ya Congo-Kinshasa, yashimiye Lumumba ubwitange yagaragaje mu kwiyamamaza, ishimangira ko kuba yikuye mu matora bidakwiye gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko hari ugushidikanya ku bushobozi bwe cyangwa ku musanzu yashoboraga gutanga muri uyu muryango.

Leta ya Kinshasa, yavuze ko iki cyemezo kigamije no kugabanya umwuka mubi wari waravutse mu gihe cyo gushaka uzasimbura Umunyamabanga Mukuru uriho. Yongeye gushimangira ko yiyemeje guteza imbere Francophonie ishingiye ku bufatanye, kubahiriza amategeko agenga umuryango n’indangagaciro zihuriweho. 

Nyuma y’ibiganiro hagati ya RDC na Romania, minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC, yavuze ko Kinshasa yahisemo gushyigikira Cioloș, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania.

Itangazo ry’iyo Minisiteri riragira riti, “Kuba RDC yakuyeho umukandida wayo, birafungura inzira y’ubufatanye mu gushyigikira Dacian Cioloș, umukandida watanzwe na Romania, ubu akaba ashyigikiwe n’ibihugu byombi.” 

Iki cyemezo, kije mu gihe hari imbaraga za dipolomasi, ahanini ziyobowe n’u Bufaransa, zigamije kumvikanisha ibihugu kugira ngo bihurize ku mukandida umwe no kwirinda amatora ashobora guteza amacakubiri. Guhatanira uyu mwanya byajemo umwuka mubi hagati y’u Rwanda na RDC, aho Kinshasa yari yarigeze kuvuga ko ishobora kuva muri uyu muryango mu gihe Louise Mushikiwabo w’u Rwanda yaba atorewe kuyobora manda ya gatatu.

U Rwanda rwamaganye igitutu cyo gukuramo kandidatire ya Louise Mushikiwabo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yemeje ko u Bufaransa bwasabye u Rwanda gukuramo kandidatire ya Mushikiwabo, ariko avuga ko u Rwanda atari igihugu gihabwa amategeko n’uwo ari we wese. 

Mu kiganiro yagiranye n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Minisitiri Nduhungirehe, yagize icyo avuga ku bikubiye mu nkuru yasohowe n’ikinyamakuru Jeune Afrique ku wa 13 Ugushyingo, yavugaga ko Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yandikiye Perezida Paul Kagame amusaba gukura Mushikiwabo mu bakandida bahatanira kuyobora OIF, mu rwego rwo gufasha uyu muryango kugera ku bwumvikane.

Nk’uko iyo nkuru ibivuga, Macron yohereje ubwo butumwa mu ijoro ryo ku wa 12 rishyira ku wa 13 Ugushyingo, ashaka ko ibihugu byose bigize OIF bihuriza kuri Cioloș, mu rwego rwo kwirinda ko RDC iva muri uwo muryango. 

Bivugwa ko Macron yavuze ko Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, na Perezida wa Mauritania, Mohamed Ould Ghazouani, na bo bari biteguye gukura abakandida b’ibihugu byabo mu matora. Abo bakandida ni Lumumba, wamazegukuramo kandidatire ye, na Coumba Bâ wa Mauritania.

Perezida w’u Bufaransa, yashakaga ko Cioloș, wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Romania, aba umukandida rukumbi ibihugu byose bihurizaho. Bivugwa ko yasabye u Rwanda gutangaza ko Mushikiwabo akuyemo kandidatire ye, mbere y’inama ya ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga yateranye kuri uyu wa 14 Ugushyingo.

Iyo nkuru kandi, yakomeje ivuga ko iyo gahunda ya Perezida Macron, yari igamije gukumira ko amatora yaba impamvu yo gutuma ibihugu bigize OIF bicikamo ibice, cyane cyane ko RDC yari yaravuze ko izawuvamo Mushikiwabo aramutse atorewe indi manda. Bivugwa kandi ko Macron yari yaratekereje ku wahoze ari Perezida wa Senegal, Macky Sall, nk’undi mukandida washoboraga guhatanira uwo mwanya, mbere yo gushyira imbere guhuriza kuri Cioloș. 

Minisitiri Nduhungirehe, yemeje ko u Bufaransa bwatanze icyo cyifuzo, ariko avuga ko kinyuranyije n’amategeko ya OIF n’uburenganzira bw’ibihugu biyigize. 

Yagize ati, “Byarabaye, ariko ntibihuje n’amategeko ya Francophonie. u Rwanda si igihugu gihabwa amabwiriza n’ikindi gihugu, uko cyaba gikize kose. Nta gihugu gifite uburenganzira bwo kubwira ikindi cyatanze umukandida mu matora ko kigomba kumukura mu bahatanira uwo mwanya. Uburenganzira ni ubw’u Rwanda, nk’uko ari na ko bimeze ku bihugu 53 bigize Francophonie.” 

Yongeyeho ko ibihugu bigize uyu muryango, bibanza kumvikana nk’uko biteganywa n’amategeko awugenga, ariko ko kumvikana nibinanirana, hazakorwa amatora.

Yagize ati, “Icyo tugomba gukora ni ukumvikana, nk’uko amategeko abiteganya. Ubu hasigaye abakandida batatu. Niba ubwumvikane budashobotse, tuzakora amatora. Ariko Francophonie ya kera, aho igihugu kimwe cyatekerezaga ko gishobora gufatira ibyemezo ibindi byose, yararangiye.”

U Rwanda rwagaragaje impinduka zabaye mu mategeko agenga amatora ya OIF

Mu gusobanura impamvu abona ko uburyo u Bufaransabwakoresheje bunyuranyije n’amategeko ya OIF, Minisitiri Nduhungirehe, yagarutse ku nama ya Francophonie yabereye i Dakar muri Sénégal mu mwaka wa 2014.

Icyo gihe, abakandida benshi bahataniraga gusimbura Abdou Diouf wari umaze imyaka 12 ayobora uyu muryango. Muri bo,harimo Henri Lopes wa Congo-Brazzaville, Pierre Buyoya wahoze ari Perezida w’u Burundi, Jean-Claude de l’Estrac wo muri Mauritius, ndetse na Michaëlle Jean wahoze ari Guverineri Mukuru wa Canada. 

Abakuru b’ibihugu na za guverinoma bari bitabiriye iyo nama,babanje kunanirwa kumvikana ku mukandida umwe. U Bufaransa, icyo gihe bwari buyobowe na François Hollande, bwagize uruhare mu biganiro byo guhuriza ku mukandida umwe rukumbi, maze Jean atorwa nyuma y’uko abandi bakandida bikuyemo. 

Minisitiri Nduhungirehe, yavuze ko kuva icyo gihe, uburyo bwo gutora bwahindutse, kuko OIF yashyizeho amategeko agenga amatora y’Umunyamabanga Mukuru wayo asobanutse kurushaho. 

Mu mwaka wa 2022, uyu muryango wavuguruye amategeko agenga inzego zawo, ushyiraho uburyo buzwi kandi busobanutse bwo gutoramo Umunyamabanga Mukuru. Ayo mategeko ateganya ko ibihugu bibanza kumvikana ku mukandida umwe rukumbi. Iyo binaniwe kumwumvikanaho, hakorwa amatora mu ibanga, umukandida wabonye amajwi menshi akaba ari wewegukana insinzi. 

Amatora akorwa n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma cyangwa ababihagarariye, bo mu bihugu 53 bigize uyu muryango ku rwego rw’ibinyamuryango byuzuye kandi bifite uburenganzira bwo gutora. 

Nubwo OIF igizwe n’ibihugu na za guverinoma 90, ibihugu bitanu bifite ubunyamuryango bucagase ndetse n’ibihugu 32by’indorerezi, ntibifite uburenganzira bwo gutora Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango. 

Iyo abakandida banganyije amajwi, hakoreshwa ikindi cyiciro cy’amatora, bigakomeza kugeza igihe umukandida umwe abonye amajwi menshi kurusha abandi. 

Umunyamabanga Mukuru wa OIF, atorerwa manda y’imyaka ine. Amategeko ntagena umubare ntarengwa wa manda umuntu ashobora kuyobora, bivuze ko uri kuri uwo mwanya ashobora kongera kwiyamamaza no gutorwa hakurikijwe amategeko yashyizweho.

Havutse impaka ku itangazo rivuga ku gukuramo Kandidatire ya Lumumba. 

Nubwo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC yatangaje ko Lumumba yakuyemo kandidatire ye, ndetse ko icyo gihugu gishyigikiye Cioloș, hari andi makuru agaragaza inyandiko ebyiri zitandukanye z’itangazo ry’iyo minisiteri, zifite itariki n’umutwe w’inkuru bimwe ariko zikaba zikubiyemo amagambo atandukanye. 

Inyandiko ya mbere, ivuga ko RDC yamaze gukura Lumumba mu bahatanira umwanya w’Umunyamabanga Mukuru. Iya kabiri yo, ivuga ko icyo gihugu cyagaragaje ubushake bwo gusuzuma niba cyakuramo kandidatire ye. 

Iri tandukaniro, ryagaragaye no mu magambo y’igifaransa yakoreshejwe. Itangazo rimwe ryakoresheje amagambo “a annoncé le retrait de la candidature”, asobanura ko hatangajwe ko kandidatire yakuweho. Irindi rikoresha “a exprimé sa disposition à envisager le retrait de la candidature”, asobanura ko hagaragajwe ubushake bwo gusuzuma ko kandidatire yakurwaho. 

Hari n’itandukaniro ku bijyanye no gushyigikira Cioloș. Inyandiko imwe yavugaga ko RDC na Romania byumvikanye kumushyigikira, mu gihe indi yavugaga ko Kinshasa yiteguye gusuzuma ubufatanye na Bucharest ku gushyigikira kandidatire ye.

Uku kudahuza kw’inyandiko, gutuma hakomeza kubaho urujijo ku cyemezo nyacyo RDC yafashe, nubwo minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu yatangaje ko Lumumba yakuyemo kandidatire ye kandi ko Kinshasa izashyigikira Cioloș.

Aya matora abaye mu gihe hakomeje kugaragara umwuka mubi hagati u Rwanda na RDC. 

Guhatanira kuyobora OIF, biri kuba mu gihe umubano hagati y’u Rwanda na RDC utifashe neza, ahanini bitewe n’umutekano muke ukomeje kugaragara mu burasirazuba bwa Congo.

RDC ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa AFC/M23, ibirego Kigali yakomeje guhakana. U Rwanda rwo ruvuga ko ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo gifite imizi miremire kandi ko gisaba igisubizo kirambye giturutse mu benegihugu ba RDC ubwabo.

Ku rundi ruhande ariko, Kigali ishinja Kinshasa gukorana no gutera inkunga umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ndetse uwo mutwe ukaba unavugwaho gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda. 

Uyu mubano, wagize n’ingaruka ku matora y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF. Perezida Tshisekedi yari yarigeze kuvuga ko RDC ishobora kuva muri uyu muryango mu gihe Mushikiwabo yaba atorewe manda ya gatatu. 

Mushikiwabo umaze kuyobora OIF manda ebyiri, arashaka kongera gutorerwa indi manda y’imyaka ine. Amatora ateganyijwe ku wa 16 Ugushyingo, mu nama ya 20 ya Francophonie izabera i Phnom Penh. 

Ubu RDC ishyigikiye Cioloș, mu gihe u Rwanda rukomeje gushyigikira Mushikiwabo. Ikibazo gisigaye ni ukumenya niba ibihugu bigize uyu muryango bizagera ku ntambwe yo guhuriza ku mukandida umwe mbere y’amatora, cyangwa niba hazakoreshwa itora ry’ibanga riteganywa n’amategeko yawo.

Ibizava muri aya matora, bizagaragaza uko imbaraga za dipolomasi zo kumvikanisha ibihugu ku mukandida umwe zishobora kugendana n’uburenganzira bw’ibihugu bigize uyu muryango bwo guhitamo umuyobozi bishakiye binyuze mu matora ateganywa n’amategeko.

Share