U Rwanda Rugiye Gutangiza Ikoreshwa ry’Urushinge Rurinda SIDA Rutangwa Kabiri mu Mwaka.
U Rwanda rugiye gutangira gukoresha Lenacapavir, umuti mushya wo kwirinda agakoko gatera SIDA uhabwa umuntu binyuze mu rushinge aterwa inshuro ebyiri mu mwaka, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima.
Uyu muti, uzunganira ubundi buryo busanzwe bwo kwirinda agakoko gatera SIDA hakoreshejwe PrEP (Pre-Exposure Prophylaxis), burimo ibinini bifatwa buri munsi n’urushinge rwa Cabotegravir.
Ibirori byo gutangiza ku mugaragaro ikoreshwa ry’uyu muti,riteganyijwe kuzaba ku Cyumweru, tariki ya 29 Ugushyingo 2026, muri BK Arena, mu rwego rw’ubukangurambaga n’ibikorwa byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA.
Guhera tariki ya 1 Ukuboza 2026, Lenacapavir izajya itangirwa ku bigo nderabuzima 14 byatoranyijwe mu Ntara zose no mu Mujyi wa Kigali, bisanzwe bitanga serivisi zo kwirinda agakoko gatera SIDA hakoreshejwe PrEP.
Minisiteri y’Ubuzima, ivuga ko gutangira gukoresha Lenacapavir, byitezweho gukemura zimwe mu mbogamizi zituma abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura agakoko gatera SIDA batabasha gukoresha imiti yo kwirinda uko bikwiye kandi buri gihe.
Muri izo mbogamizi, harimo kuba umuntu agomba gufata ibinini buri munsi, kujya kwa muganga kenshi ndetse n’akato abantu bakunze guhura na ko kubera gukoresha imiti yo kwirinda agakoko gatera SIDA.
Kubera ko Lenacapavir itangwa rimwe mu mezi atandatu, Minisiteri y’Ubuzima isanga abazayikoresha bazoroherwa no gukurikiza gahunda yo kwirinda, bitabangamiye cyane gahunda z’ubuzima bwabo bwa buri munsi.
Ni bande bemerewe gukoresha Lenacapavir?
Minisiteri y’Ubuzima, ivuga ko Lenacapavir izatangwa ku buntu ku bantu badafite AGAKOKO GATERA SIDA ariko bafite ibyago byinshi byo kwandura, nyuma yo gusuzumwa no kugirwa inama n’umukozi w’ivuriro wabihuguriwe.
Abemerewe kuyihabwa, barimo Abakora imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi kandi badakoresha agakingirizo buri gihe, Abakora umwuga w’uburaya bahabwa amafaranga, ibicuruzwa cyangwa izindi serivisi mu rwego rwo gukora imibonano mpuzabitsina, cyane cyane abadakoresha agakingirizo buri gihe, Abantu baterwa ibiyobyabwenge mu nshinge, Abakora imibonano mpuzabitsina n’ababana n’AGAKOKO GATERA SIDA bafite ubwandu bukiri hejuru mu maraso cyangwa butazwi, cyangwa badakoresha imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA uko bikwiye.
U Rwanda rwarengeje intego za 95-95-95 mu kurwanya AGAKOKO GATERA SIDA.
Itangira ry’ikoreshwa rya Lenacapavir, rije mu gihe u Rwanda rumaze kurenza intego za 95-95-95 zashyizweho n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Kurwanya SIDA(UNAIDS) mu rwego rwo kurwanya AGAKOKO GATERA SIDA.
Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima, igaragaza ko 96% by’abantu bafite AGAKOKO GATERA SIDA mu Rwanda bazi uko bahagaze, 98% by’abamaze kumenya ko banduye bafata imiti igabanya ubukana bw’Agakoko gatera Sida, naho hafi 98% by’abafata iyo miti bamaze kugera ku rwego ako gakoko katagaragara cyane mu maraso, bivuze ko kagabanutse ku kigero cyo hasi cyane.
Nubwo u Rwanda rwageze kuri izi ntego mbere y’igihe rwari rwihaye, Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko hakenewe gukomeza gushyira imbaraga mu gukumira ubwandu bushya, mu gihe igihugu gifite intego yo guhagarika ubwandu bushya bw’AGAKOKO GATERA SIDA mu rubyiruko n’abazavuka mu gihe kiri imbere bitarenze mu mwaka wa 2030.
Ibikorwa byo gutangiza ikoreshwa ry’uyu muti, bizanahuzwa n’imikino ya shampiyona ya Volleyball mu Rwanda, aho siporo izifashishwa mu gukangurira abantu kwirinda AGAKOKO GATERA SIDA.
Mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ikoreshwa ry’uyu muti kandi, abazacyitabira bazataramirwa n’abahanzi barimo Ish Kevin na Bull Dogg.